Abarundi barenga 200 bari I Dubai baratabaza nyuma yo kubura inzira ibatahukana

Uhereye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2020 kugeza magingo aya, abarundi barenga 200 baheze mu mujyi wa Dubai. Ni nyuma y’ihagarikwa ry’urujya n’uruza rw’ingendo kubera icyorezo cya Coronavirus. Bavuga ko bari mubibazo ndetse bakaba bashobora kwisanga muri gereza kuko igihe bahawe na Leta ya Emira Zunze ubumwe z’Abarabu kitakagombye kurenga Tariki 12 Kanama 2020.

Aba barundi, bavuga ko bishyuye amatike muri kompanyi y’indege ya Kenya Airways, ariko ko nyuma iki Kompanyi yababwiye ko idashobora kujya mu Burundi kuko ikibuga cy’indege cyaho I Bujumbura kigifunze.

Abahagarariye Leta y’u Burundi I Dubai, bahumurije aba banyagihugu babo, bababwira ko ikibazo cyabo kizwi ndetse kirimo kuganirwaho ku buryo mu minsi mike kiraba cyabonewe igisubizo.

Bangarigumye, umwe muri abo Barundi yagiye ashakisha akazi, yabwiye BBC ko ibibazo barimo byatangiye kuva mu kwezi kwagatatu k’uno mwaka wa 2020, igihe u Burundi bwafungaga ikibuga cy’indege.

Avuga ko bari bateguye gutaha ku wa 22 z’ukwa gatatu, ariko kuri iyo tariki Leta y’u Burundi igahita itangaza ko ikibuga cy’indege gifunzwe mu gihe i Dubai naho hari hasohotse itangazo rivuga ko ikibuga cyari gufungwa tariki 25 z’ukwa gatatu 2020.

Agira ati” Twebwe rero twari twateguye kurira indege kuri iyo tariki kugira ngo ino ntibahave batwugarirako”. Avuga ko bahise bageza ikibazo cyabo k’uhagarariye u Burundi kugira ngo bavuganirwe batahe, ariko bikaba bitakunze.

Benshi muri aba barundi bagiye ku mpamvu zo gushakisha akazi.

Bangarigumye avuga ko Leta ya Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu yari yabemereye ko impushya zo kuba muri icyo gihugu zari gukomeza kugera mu kwa cumi na kabiri k’uyu mwaka, ariko nyuma irisubira.

Agira ati “Twatangarijwe ko kugera tariki ya 12 Kanama 2020 twese twaba twasohotse, atari ibyo ubishoboye arihe amadolari 700 kugira ngo ahabwe visa nshyashya. Rero ingorane twebwe Abarundi dufite, kubera coronavirus nta kazi dufite ngo tubone ayo mafaranga”.

Avuga ko byabaye ngombwa ko bagumayo ntacyo barimo barakora, gushyika aho bene inzu babirukana, ubu bamwe bakaba barara ndetse bakirirwa hanze, “ibyo kurya byo bikaba ari umugani”. Asaba abategetsi b’u Burundi kubafasha bagatahuka.

Eddy Kevin Gahire uhagarariye abarundi baba muri icyo gihugu avuga ko icyo kibazo bagishyikirijwe, nabo bakagishikiriza ubuserukizi bw’u Burundi i Dubai.

Uwuserukira u Burundi muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu yemeza ko abo bantu abazi kuko bamusanze kandi ko arimo arakora uko ashoboye kugira ngo ikibazo cyabo gishakirwe umuti.

Bapfinda Epimeni yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko mu bisanzwe iyi ngorane iri n’ahandi, ariko ko ikibazo cy’abo bari i Dubai gitandukanye kubera abenshi muri bo ari abasore n’inkumi bagiye bashakisha akazi.

Ati: “Barafite ingorane kandi zikomeye cyane kuko abenshi ntibafite aho baryama, abenshi ntibafite uburyo bashobora no gufungura/kurya. Icyabateye ubwoba kurushaho ni uko leta y’iki gihugu iherutse gutangaza ko uwo hazagera itariki 12 z’uku kwezi kwa Munani azahita atangira gufatwa nk’uri mu gihugu bitemewe n’amategeko (overstay). Icyo gihe bazahita batangira gucibwa ama Durham 100 ku munsi (hafi 525 amafaranga y’amarundi), mu gihe batanabona n’ayo gufungura”.

Avuga ko icyo bakoze kwabaye ukwandikira ababayobora mu Burundi, kandi ko babasubije bakabasaba ko bategura urutonde rw’abo bantu. Afite icyizere ko mu minsi mike ikibazo bazagishakira umuti.

Abasaba gukomeza gutegereza bihanganye kugeza ikibuga cy’indege cya Bujumbura gifunguwe bagashobora gutahuka kuko basanzwe barishyuye amatike y’indege.

Arabahumuriza ko ni hagera yuko iminsi bahawe irangira ku wa 12 Kanama ikibuga cy’indege cya Bujumbura kitarafungurwa ngo bashobore gutaha ko azabasabira imbabazi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu kugira ngo ntibacibwe amande.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →