Kamonyi: Abagore bo muri RPF-Inkotanyi bati“Mucyerekezo 2050 nta mugore dushaka ko asigara inyuma”

“Intore z’umuryango zigaragaze ubudasa”. Mu nama y’abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi yabaye kuri uyu wa 01 Kanama 2020, baganiriye kucyo bise “Umugore mu cyerekezo 2050”, aho by’umwihariko abagore bari mu nshingano bashaka ko intore z’umuryango aho ziri kuva ku Mudugudu zigaragaza ubudasa, bakita cyane ku isano yabo n’uriya mugore uri hasi, bakazamukana mu iterambere ryubaka umuryango n’igihugu muri rusange.

Uwizeyimana Christine, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, avuga ko nk’abagore bari mu nshingano, badashaka kugira umugore mugenzi wabo basiga hasi hariya ku Mudugudu, by’umwihariko abagaragara nk’abatishoboye n’abadafite icyo bakora. Avuga ko icyo bagamije ari ugufatanya, gushyira imbaraga hamwe bakazamurana ntawe usize undi, bakajyana mu iterambere ry’umuryango riganisha mu cyerekezo 2050.

Uwizeyimana Christine/Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, Kamonyi.

Mu bukangurambaga bise“ Umugore mucyerekezo 2050” bwatangijwe n’aba bagore bibumbiye muri uru rugaga, bifuza ko umugore w’umuyobozi nkuko biri mu muco w’umuryango RPF-Inkotanyi, intore zose z’umuryango aho ziri zigaragaza ubudasa.

Uwizeyimana yagize ati“ Nk’Intore z’umuryango twifuza ngo bibe umuco, dufatanye aho turi ku mudugudu tugire isano iduhuza na wa mugore udafite inshingano nk’izacu, na wa mugore utari umuyobozi, utari umucuruzi, wa mugore udafite izindi nshingano hariya. Ese tubanye gute, ni iki kiduhuza? Turifuza kugira icyo duhuriraho kugira ngo tugaragaze uko twabazamura”.

Akomeza ati” Nitwe turi kuruhembe, turashaka kugira ikiduhuza, dufatanya iterambere, tubazamura nkuko mu rwego rw’urugaga twubakiye utishoboye inzu imwe muri buri murenge. Ni nako dushaka ngo tugire ibindi bikorwa byose biganisha ku iterambere dufashamo umugore ngo azamukane n’abandi”. Akomeza avuga ko hari na gahunda yatangijwe n’uru rugaga, aho umugore utishoboye ahabwa amafaranga ibihumbi 100 agashora mu mushinga yateguye mu rwego rwo kwikura mu bukene no kuzamuka mu iterambere.

Mu gufasha aba bagore kuzamuka no kwigira bivana mu bukene, abagore 18 mu karere bahawe aya mafaranga ibihumbi 100, muri aba bayahawe, hari babiri biteje imbere ku buryo nabo batangiye kuremera bagenzi babo.

Bamwe mu bagore bamaze gufashwa kwigira babwiye intyoza.com ko urugaga rw’aba bagore bashamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi rwabakuye ahakomeye, rukabaremera bakongera kugira icyizere cy’ubuzima, bakava mu bwigunge.

Nyirajyambere Clarisse, umukobwa wa Ayingeneye Sisiliya avuga ko uru rugaga rwabakuye mu manegeka, rukabazana ahantu hazima, aho rwabubakiye inzu uyu munsi nubwo irimo kuzura bakaba nibura bishimira ko bashyizwe aho bashobora kugerwaho n’ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi.

Nyirajyambere, ashima ineza y’aba bagore bakuye umuryango we mu manegeka, bakawegereza abandi ndetse n’ibikorwa remezo.

Ati” Baricaye badutekerezaho kuko twari dutuye mu manegeka, imivu yarazaga igakubita, imvura yaragwaga tukavuga ngo ntabwo bucya nta nubwo burira, amahirwe ubu dufite ni ugutura ahantu heza, tukagerwaho n’amazi meza n’umuriro. Turabashimira ko bareba abatishoboye batagira shinge na rugero, byaranejeje cyane kuko waranarwaraga ukabura n’uko ugera kwa muganga”.

Mukamarita Melaniya, ni umugore utishoboye umaze umwaka ahawe amafaranga ibihumbi 100, aho yayashoye mu mushinga. Avuga ko yari yarashiriwe mu bucuruzi bwe buciriritse mu isoko ariko uyu munsi ngo yongeye kuzanzamuka. Avuga ko nyuma yo kongera gusubira mu bucuruzi, yungutse, akagura ingurube ebyiri, akamenya kwizigamira, akajya no mu ishyirahamwe rimuhuza n’abandi. Ashimira urugaga rw’abagore bashamikiye kuri RPF-Inkotanyi kuba uyu munsi baratumye yongera guhagarara akaba abasha kwikemurira ibibazo bitandukanye birimo no guhahira urugo.

Mukamarita, ati ” uyu munsi ndabere, nambaye neza kandi ndiho neza kubera RPF-Inkotanyi.

Niyongira Uzziel, Umuyobozi wungirije(Vice Chairperson) w’umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi ashima ibikorwa by’aba bagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango RPF. Avuga ko bafasha muri byinshi haba hagati yabo ndetse no kuzamura ubushobozi bw’umugore muri rusange baganisha ku iterambere Igihugu cyifuza.

Avuga ko icyo bifuza kuri aba bagore mu bukangurambaga bwiswe“ Umugore mu cyerekezo 2050” ari uko umugore aba ari umuntu ushoboye, akaba inkingi ya mwamba mu muryango ushoboye, mu mutekano, ndetse umugore agashingirwaho nk’umuntu ufasha mu kwihuta muri icyo cyerekezo.

Niyongira Uzziel/Vice Chairperson RPF-Inkotanyi, Kamonyi.

Muri iki cyerekezo kiswe“ Umugore mu cyerekezo 2050”, aba bagore bavuga ko bafite gahunda ndende yo kwagura ibikorwa byabo birimo; kurwanya Inda ziterwa abangavu bahereye ku Mudugudu aho batuye bafatanije n’ababyeyi ndetse n’ibiganiro ku rubyiruko, hakaba ibijyanye n’Isuku n’isukura, Kurwanya amakimbirane mu ngo, Kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka 5, guharanira ko abana bagira uburenganzira bakandikwa mu irangamimerere kandi bakagira ba se bazwi kuko ntawe uvuka adafite Se.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →