Ku nshuro ya mbere, abantu 2 bajyanye n’icyogajuru cy’abikorera bagarutse ku Isi

Abanyamerika babiri, Doug Hurley na Bob Behnken bari mu mutwe w’icyogajuru kitwa Dragon cya kompanyi ya SpaceX, kuri uyu wa 02 Kanama 2020 bageze ku isi nyuma y’amezi abiri bari bamaze kuri stasiyo mpuzamahanga iri mu isanzure.

Iki nicyo cyogajuru cya mbere cy’abikorera mu bushakashatsi bugamije inyungu z’ubucuruzi no gutuza abantu ku kwezi kivuye mu butumwa mu isanzure. Umutwe wacyo waguye mu nyanja mu kigobe cya Mexico kiri hafi ya Florida muri Amerika, ejo ku cyumweru saa munani z’amanywa (hari saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Burundi n’u Rwanda).

Umutwe w’icyogajuru Dragon wageze ku isi uri abo bagabo.

Ubwato bwahise bwihuta gufasha aba bagabo bombi kuva muri uwo mutwe w’icyogajuru. Amato yigenga yari ari hafi aho yasabwe kwigira kure kubera impungenge z’imyuka y’ubumara yashoboraga kurekurwa n’uwo mutwe w’icyogajuru ubwo wagwaga ku nyanja.

Jim Bridenstine, umutegetsi mu kigo Nasa cya leta ya Amerika, yavuze ko imyuka ya ‘nitrogen tetroxide’ y’iki cyogajuru batifuzaga ko hari uwo yageraho aho hafi mu nyanja.

Bamaze kugera ku isi, Bwana Hurley yavuze ko bafite ishema n’ibyishimo byo kugaruka. Ashimira ababafashije bose muri ubwo butumwa.

Bob Behnken (wazamuye akaboko) yari amaze amezi abiri mu isanzure.

Perezida Donald Trump, witabiriye umuhango wo kohereza iki cyogajuru mu isanzure tariki 30 z’ukwezi kwa gatanu 2020, yanditse kuri Twitter ashima ko kigarutse amahoro.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana umutwe w’iki cyogajuru umanuka buhoro buhoro ukagwa ku nyanja kubera imitaka (parachutes). Iyo mitaka yagabanyije umuvuduko w’iki cyogajuru, kigeze mu kirere cy’isi kimanuka wari kuri 560km/h ugera kuri 7m/s, maze kigwa ku mazi buhoro.

Doug Hurley na Bob Behnken bamaze kuvanwa mu mutwe w’icyogajuru Dragon basuzumwe n’abaganga, mbere yo kujyanwa ku butaka na kajugujugu.

Icyogajuru Dragon cyari cyoherejwe mu isanzure mu kwa gatanu, biteganyijwe ko kizongera kikavugururwa kigasubirayo mu mwaka utaha.

Jim Bridenstine avuga ko bashaka kuzafasha abandi bantu bigenga gushora imari mu isanzure, ariko banifuza ko abigenga barushaho guhatanira kohereza ubutumwa nk’ubu.
Gwynne Shotwell, ukuriye SpaceX yongeyeho ati: “…Dukwiye kwishimira ko Bob na Doug bagarutse, ariko tunatekereza gukora ibirenzeho muri gahunda ya Artemis. Hamwe kandi no kujya kuri Mars.”

Space Exploration Technologies Corp. ifite izina ry’ubucuruzi rya SpaceX, ni kompanyi yo gukora no gutwara ibyogajuru yo muri California,US yashinzwe na Elon Musk mu 2002 igamije kugabanya igiciro cyo kujya mu isanzure no kujya gutegeka umubumbe wa Mars.

Gahunda ngari yiswe Artemis, wo ni umugambi uhuriweho n’ibigo by’isanzure bya Amerika (Nasa) yahaye akazi SpaceX, ikigo cy’ubumwe bw’uburayi (ESA), icy’Ubuyapani (JAXA), icya Canada (CSA) hamwe n’icya Australia (ASA).

Ishusho y’umutwe w’cyogajuru Dragon wageze ku isi urimo Bob na Doug.

Intego yayo nkuko BBC ibitangaza, ni uko nibura mu 2024 bazaba bagejeje “umugore wa mbere n’undi mugabo ku kwezi”, by’umwihariko ku mpera yako y’epfo, hagamijwe gutuzayo abantu birambye, bagafasha abigenga gutangiza ku kwezi imibereho ishingiye ku bukungu, hamwe no kohereza abantu kuri Mars.

Munyaneza Theogene / intyoza.com 

Umwanditsi

Learn More →