Ifoto y’umwana ufite umuneke yegamiye imodoka yagereranijwe n’imibonano mpuzabitsina, iteza ikibazo

Uruganda rukora imodoka rwo mu Budage rwasabye imbabazi kubera ifoto yamamaza yerekana umwana ari kurya umuneke ari imbere y’imodoka igezweho, ifoto yatumye benshi kuri Twitter banenga uru ruganda.

Mu butumwa busaba imbabazi, Audi yanditse iti: “Turabumva kandi reka dushimangire ibi: Twita ku bana. “Turasaba imbabazi dukomeje kuri iyi foto idafite igisobanuro kandi twizeza ko ibi bitazongera mu gihe kizaza”.

Benshi bari bavuze ko ifoto y’uyu mwana ishyira ubuzima mu kaga.

Abandi bavuze ko ifite icyo ivuze mu mibonano mpuzabitsina, kuko umuneke n’imodoka za siporo bikunze gukoreshwa nk’ibiranga ubushake bukabije bw’abagabo muri icyo gikorwa.

Iyi foto, Audi yayishyizeho amagambo asobanuye ngo: “Reka umutima wawe utere vuba, muri byose.”

Uru ruganda nkuko BBC ibitangaza, ruravuga ko ruri gukora iperereza ku buryo iyi foto yaje gutangazwa. Gusa ntabwo yavanywe ku rubuga rwabo rwa Twitter.

Mu kwezi kwa gatanu, uruganda rutura rw’imodoka Volkswagen, ari narwo nyiri Audi, rwaneguwe mu buryo nk’ubu ku mbuga nkoranyambaga kubera kwamamaza. Rwari rwatangaje amashusho yamamaza arimo umugabo w’umwirabura uri gukorakorwa n’intoki z’abagore b’abazungukazi, mbere y’uko bamuhirika bamuvana iruhande rw’imodoka ya VW Golf.

Iyi modoka ya Audi RS4 uru ruganda ruyita imodoka y’umuryango, ruvuga ko ariyo mpamvu hakoreshejwe ifoto iriho umwana arya umuneke. Nubwo kuri Twitter hari abari abagaragaje ko iyi foto ntacyo itwaye, imbaraga z’abatayishimye zabaye nyinshi bituma uru ruganda rusaba imbabazi.

Munyaneza Theogene/ intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →