• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
19/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
19/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
19/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Inkubi y’umuyaga wiswe Isaias iteje akaga mu burasirazuba bwa Amerika

Umwanditsi
August 4, 2020

Serwakira ivanze n’imvura nyinshi yahawe izina rya Isaias ikomeje kwibasira intara z’Amerika zikora ku nyanja ya Atlantika, muri Leta za Carolina y’amajyepfo-South Carolina n’iy’amajyaruguru-North Carolina, aho ikomeje guteza imyuzure.

Abategetsi bavuze ko inkubi y’umuyaga iherekejwe n’imvura nyinshi byaciye intsinga z’amashanyarazi mu ngo no mu nzu z’ubucuruzi muri izo leta zombi. Uwo muyaga waje uturutse mu nyanja ya Atlantika wageze ku butaka ufite umuvuduko w’ibirometero 140 ku isaha.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, imvura yaje iwuherekeje yageze ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maryland mu kigobe cya Delmalva ugeze ku muvuduko w’ibirometero 110 ku isaha.

Uwo muyaga nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, urimo imvura yateye imyuzure uteganijwe no mu zindi leta zo mu burasirazuba bw’Amerika. Abashinzwe iby’iteganyagihe batanze imbuzi/baburiye ko bizahera muri Leta ya Virginia mu burasirazuba bushyira amajyepfo y’igihugu bikagera muri Leta ya Maine mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwacyo.

Perezida Donald Trump yashyizeho ibihe bidasanzwe muri Leta ya North Carolina, na Florida ategeka ko hashyirwaho uburyo abakozi ba leta bafasha abatewe ibibazo n’iyo nkubi y’umuyaga iherekejwe n’imvura nyinshi.

Photo/Newscabal

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga