U Rwanda n’u Burundi byavuze ku mpunzi ziri I Mahama zishaka gutahuka
Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’impunzi z’abarundi zibarirwa muri magana atatu zo mu nkambi ya Mahama mu Rwanda zandikiwe Perezida w’u Burundi, zisaba ko zibafashwa gutahuka. Bamwe mu bayanditse, bavuga ko babona ko igihe kigeze ngo batahe.
Mu gihe Leta z’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi umubano utifashe neza muri iyi minsi, ntabwo byabujije ko buri gihugu kigira icyo kivuga ku cyifuzo cy’izi mpunzi. Binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga buri gihugu cyatangaje ko kiteguye gufasha impunzi zibyifuza gutahuka.
Minisiteri y’ubutegetsi n’umutekano y’u Burundi, ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko itegereje ko ibaruwa y’izi mpunzi igera kuwo yandikiwe kugira ngo bategure gutahuka kwabo “gukwiriye kandi kwemewe n’amategeko vuba bishoboka“.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi y’u Rwanda, itavuze iby’izi mpunzi by’umwihariko, yatangaje kuri Twitter ko yiteguye “gufasha gutahura abahisemo gutaha ifatanyije na UNHCR na za guverinoma bireba“.
Gusa kugira ngo impunzi zitahe habaho kuganira kw’impande eshatu, ibi bihugu uko ari bibiri ndetse na UNHCR, bakumvikana ibitarakorwa kugeza ubu.
Mu mpunzi z’Abarundi zimaze igihe zitahurwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) nta ziva mu Rwanda zirimo.
U Rwanda ni igihugu cya gatatu kirimo impunzi nyinshi z’Abarundi, zigera ku 72,000 – inyuma ya Tanzania na DR Congo. Benshi muri aba bahunze nkuko BBC ibitangaza, imidugararo ya politiki yo mu 2015.
Munyaneza Theogee / intyoza.com