Kamonyi: Imvugo ya Minisitiri w’uburezi ku bikoresho by’iyubakwa ry’amashuri yabaye impamo

Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’uburezi mu Rwanda ubwo kuwa 22 Nyakanga 2020 yari mu ruzinduko rw’akazi mu karere ka Kamonyi, yasuye iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri agezwaho ikibazo cy’itinda ry’ibikoresho bitangwa na Minisiteri ayoboye. Mu gusubiza kuri izi mbogamizi, yavuze ko bitarenze ibyumweru 2 ibikoresho biraba byaje, none imvugo ye yabaye impamo.

Mu gukurikirana niba koko ibyo Minisitiri yijeje akarere ko nta byumweru bibiri bishira batabonye ibikoresho, ikinyamakuru intyoza.com cyagiye ahashyikira ibikoresho (Stock) bigenewe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri mu karere kose, dusanga amakamyo guhera mu mpera z’icyumweru gishize ndetse n’intangiriro z’iki arimo gupakururwa.

Imodoka zirapakurura izindi zipakirwa.

Kayijuka Diogene, umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Kamonyi ubwo yabazwaga n’umunyamakuru niba hari ikibazo bagifite ku bikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri yasubije ati“ Birimo biza buhoro buhoro”. Akomeza avuga ko nubwo ibikoresho byaje, ariko ko hari ubwo haza ibikwiye kuza mu kuzamura inkuta ibya fondasiyo bidahari.

Aha hari mu ijoro ryo kuri uyu wa 04 Kanama 2020, ikamyo igejeje Sima i Rukoma iyivanye Rusizi nkuko bamwe mu bashoferi babwiye umunyamakuru.

Ugeze mu Murenge wa Rukoma ahari ububiko bw’ibikoresho byose bigomba kubaka ibyumba by’amashuri, uhasanga imodoka zo mu bwoko bwa Fuso zibisikana mu gupakira ibikoresho bijyanwa kuri site hirya no hino mu mirenge .

Mu bubikoko( Stock) i Rukoma.

Minisitiri Uwamariya Valentine ubwo aheruka i Kamonyi ari kumwe n’abayobozi b’Akarere n’abashinzwe uburezi.

Soma hano inkuru bijyanye: Kamonyi: Minisiteri y’Uburezi yatindije ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →