Abantu umunani baraye batwikiwe mu nzu i Burundi

Abantu umunani ni bo batwikiwe mu nzu mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 05 rishyira uwa kane tariki 06 Kanama 2020 mu ntara ya Bujumbura na Muyinga. Polisi ivuga ko hari nk’I saa tanu z’ijoro ubwo ibi byabaga.

Inzu twitswe I Muyinga yari ku musozi wa zone Rugari, komine n’intara ya Muyinga. Abari muri yo bose, umugabo, umugore n’abana batatu nta n’umwe waharokotse.

Bamwe mu banyagihugu bahaba bibaza ko abatwitse iyi nzu Baba babanje kuboha abagize uyu muryango mbere yo kuyikongeza. Igipolisi na cyo kiremeza aya makenga y’abanyagihugu.

Mu butumwa bwanditse bwohererejwe abanyamakurru, umuvugizi w’igipolisi yavuze ko biboneka neza ko aba bantu babanje kwegeranirizwa hamwe imbere y’ugutwikirwa mu nzu yabo. Pierre Nkurikiye yanamenyesheje ko iperereza ryatangiye kandi ko abagabo babiri b’abaturanyi b’uyu muryango waraye wishwe utwitswe batawe muru yombi ku mpamvu z’iperereza.

Iryo perereza, abanyagihugu bamwe bamwe bo mu Rugari basaba ko ryaba mu buryo bwimbitse kurushaho. Basobanura ko batewe umutima uhagaze n’ubugizi bwa nabi bumaze imisi bwibonekeza/bukorerwa muri ako gace.

Ku gasozi kitwa Bunywana aho mu Rugari, mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, abandi bantu batatu bari batowe bishwe batemaguwemo ibipande. Ibisigarira byabo nyuma byaje guhambwa ntawe umenye umwirondoro wabo ndetse n’imvano yo kwicwa kwabo.

Akenshi abantu batwikirwa mu nzu cyangwa se bagasenyerwa inzu mu bice bitandukanye by’Uburundi, biba byatewe ahanini no gushinjwa amarozi cyangwa se bigaterwa n’ibitekerezo bya Politiki binyuranye.

Kugeza igihe iyi nkuru y’ijwi rya Amerika yategurwaga, ni uko amakuru yahawe n’abantu baryo bari I Muyinga, agaragaza ko nta n’imwe muri zino mpamvu zavuzwe hejuru ishobora kuba iri inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Mu ntara ya Bujumbura, ibara ryaguye ku musozi na zone ya Nyambuye muri komine Isare. Abana batatu umwe w’imyaka 11, uwundi afite imyaka 8 hamwe n’uw’imyaka 4 ni bo baguye mu nkongi y’umuriro itaramenyekana uwayakije. Bose baguye mu nzu ntawaharokotse cyangwa se ngo apfe yamaze kugezwa kwa muganga.

Mu butumwa bwohererejwe abanyamakuru, umuvugizi w’igipolisi yamenyesheje ko abantu bane barimo se w’abo bana na nyina ubabyara bahagaritswe n’igipolisi. Aha nahi impamvu zateye ubu bugizi bwa nabi ntiziramenyekana.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →