Kamonyi: RPF-Inkotanyi barasiganwa no gufasha kurangiza ibyumba by’amashuri

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 08 Kanama 2020 batanze umusanzu mu kubaka ibyumba by’amashuri 35 birimo kubakwa mu Murenge wa Kayenzi. Ni igikorwa kiyongera kubyo bamaze icyumweru bakorera hirya no hino mu Mirenge 12 igize aka karere. Bavuga ko imbaraga zabo zikwiye kwerekezwa mu kubaka ibyumba by’amashuri mu rwego rwo gusiganwa n’igihe gito gisigaye ngo abanyeshuri batangire.

Umuhoza Alexia, umunyamabanga w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi avuga ko bafashe igihe cy’icyumweru cyose cyatangiye kuya 03 Kanama 2020 bakakigenera kwita ku byumba by’amashuri birimo kubakwa muri aka karere.

Avuga ko icyo nk’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bashyize imbere ari ugutanga imbaraga bafite kugira ngo babere ikitegererezo buri wese muri uru rugamba rwo kubaka ibyumba by’amashuri. Avuga ko iki gikorwa ari icyo gushyira aheza abana b’abanyarwanda bakoraga ingendo ndende bajya kwiga ndetse no kugabanya ubucucike hamwe no guteza imbere ireme ry’uburezi, aho mwarimu abasha kwigisha abana yitaho mu buryo bukwiye.

Muhoza Alexia / RPF Kamonyi.

Umuhoza, avuga ko RPF-Inkotanyi nka Moteri ya Guverinoma buri wese aba agomba kwita kuri buri kimwe mu rwego rwo guharanira kwesa buri muhigo w’igikorwa uba wahizwe hagamijwe ko buri gikorwa gikorwa neza kandi ku gihe cyagenwe nta gutsindwa kubayeho.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi avuga ko bafite ibyumba by’amashuri 13 byubakwa ku ngengo y’imari ya Leta n’andi 23 yubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi.

 

 

 

 

 

Abatunganya ibyuma-fer a beton nabo ntabwo bicaye.

Avuga ko nk’ubuyobozi bishimira umusanzu bahawe n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi. Ko ari igikorwa gitanga ibisubizo mu kubaka ibyumba by’amashuri abana b’igihugu bagomba kwigiramo.

Mandera, avuga ko muri uku kwihutisha iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri bashyizemo imbaraga guhera ku rwego rw’Isibo, abafatanyabikorwa ku nzego zose z’umurenge, baba abaturage muri rusange ndetse n’abikorera.

Mu murenge wa Kayenzi, ibi byumba birimo kubakwa kimwe n’ibindi byujujwe mu cyiciro cya mbere kibarizwa mu ngengo y’imari ya 2019-2020 bizafasha abana bakoraga ibilometero biri hagati ya 15-20 kugabanya urugendo rurerure bakoraga, bifashe kugabanya ubucucike, binafashe mwarimu gukurikirana neza abana yigisha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →