Kamonyi: Minisitiri Aurore Munyangaju yasabye uruganda “Ingufu Gin Ltd” kwagura isoko

Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri wa Siporo akaba n’imboni y’akarere ka Kamonyi kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2020 mu ruzinduko rwe muri Kamonyi, yasuye uruganda“ Ingufu Gin Ltd” rwenga inzoga zo mu bwoko bwa Whisky, Vodka na Gin, ruherereya mu Kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, akarere ka Kamonyi. Nyuma yo gutemberezwa mu ruganda, yashimye ibyo bakora, abasaba kwagura isoko bakajya no hanze y’imbibi z’u Rwanda.

Minisitiri Aurore Mimosa, yabanje gutambagizwa inyubako uruganda rumaze igihe rukoreramo, yerekwa uko inzoga zengwa, nyuma atambagizwa inyubako nshya y’uruganda rugiye kwimukiramo. Yashimye izi nyubako nshya, avuga ko zizatuma bisanzura kurushaho, bakongera abakozi ariko kandi bakanongera umusaruro w’ibyo bakoraga. Asaba ko nubwo ibyo bakora ari byiza ariko bikwiye kwagurwa rukajya ku guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Uhereye iburyo; Mayor Tuyizere, Minisitiri Mimosa, Samuel/Kazungu, Munyankumburwa PSF.

Yagize ati“ Bageze ku rugero rwiza kandi rushimishije, uyu munsi uru ruganda rw’Ingufu Gin, ibintu byose bakoresha ni ibyo mu Rwanda, abakozi ni Abanyarwanda, ibikorwa byose ni made in Rwanda. Ni byiza kumva ko isoko ari iry’u Rwanda uyu munsi, ariko se kuki tutabijyana hanze, ejo tukumva Ingufu Gin muri aka karere kacu, ejo tukumva Ingufu Gin mu rwego ruri International / Mpuzamahanga”.

Ntihanabayo Samuel, uzwi cyane ku izina rya “ Kazungu” akaba umuyobozi w’uruganda Ingufu Gin Ltd, ashima Leta y’u Rwanda uburyo yita ku bikorera. Avuga ko uruzinduko rwa Minisitiri Mimosa muri uru ruganda“ Ingufu Gin”, rubongerera imbaraga, ndetse rububaka bikomeye kuko baruboneramo inama n’impanuro bityo bikabafasha kurushaho kunoza ibyo bakora no guharanira guteza imbere Igihugu.

Ntihanabayo Samuel nyiri Ingufu Gin Ltd ari kumwe na Minister Aurore Mimosa Munyangaju.

Kubijyanye no kwagura ibikorwa by’uruganda rukajya ku gupiganwa ku isoko mpuzamahanga, Ntihanabayo/Kazungu yagize ati “ Aho twakoreraga n’ubundi hari hato tutabasha guhaza Igihugu muri rusange, ariko ubu aho tugiye gukorera ni ahantu hanini”. Akomeza avuga ko aho basanzwe bakorera bakoraga amakarito y’inzoga 4,000 mu masaha icumi ariko kwimukira mu nyubako nshya kandi ngari bazaba bakora amakarito 7,000 mu masaha 10, bityo ko ari nabwo bumva bazatangira gusagurira amasoko yo hanze no kujya ku guhangana n’izindi nganda haba mu karere n’ahandi.

Uruganda Ingufu Gin rwatangiye ibikorwa byarwo mu mwaka wa 2016 mu kwezi k’Ugushyingo, rutangira rukora ubwoko bumwe bw’Inzoga ariko ubu rugeze ku bwoko umunani buri ku isoko ndetse hakaba ubundi bubiri bukiri mu isuzumwa ry’ubuziranenge, aho ni bwemezwa bazaba bagize ubwoko 10 bw’inzoga z’uruganda Ingufu Gin Ltd.

Minister na nyiri uruganda imbere mu nyubako z’uruganda.

Uru ruganda rwatangiranye abakozi 12, uyu munsi rufite abakozi 96 bahoraho, hakaba 40 bakora nka ba Nyakabyizi bifashishwa iyo bibaye ngombwa. Mu gihe ibikorwa by’uruganda bizaba byimukiye mu nyubako nshya, bateganya kugira abakozi barenga 200. Mu bakozi b’uru ruganda, 75% byabo ni igitsina Gore.

Uruzinduko rwa Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju muri kamonyi ntabwo rwagarukiye gusa ku gusura uruganda Ingufu Gin Ltd, yanasuye ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo irimo kubakwa, asura ahubakwa ibyumba by’ishuri, asura ibitaro by’amaso bikorera mu kagari ka Muganza, asura kandi imiturire, areba uko abaturage babashije kwikora ku mufuka bakizanira amatara ku mihanda ahitwa mu Rugazi.

Umwe mu bakozi b’uruganda asobanura byinshi ku mikorera yarwo.

Zimwe mu nzoga zikorwa na Ingufu Gin Ltd.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →