Ervina na Prefina, ni abana b’abakobwa bavutse imitwe yabo ifatanye. Mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2020 nibwo abaganga bababaze barabatandukanya. Ibinyamakuru byo mu Butaliyani byatangaje inkuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ariwe wibatirije izi mpanga ebyiri nkuko nyina uzibyara yari yarabisabye.
Nyina, Ermine Nzotto, ni uwo muri Centrafrique. Amaze kubyara aba bana, bahise bajyanwa mu Butaliyani mu bitaro by’abana bya Vatican byitwa Bambino Gesu Paediatric.
Nyuma yo kubabaga, yabwiye ibitangazamakuru by’i Vatican ko yifuza ko Papa ari we uzabatiza aba bakobwa be kuko “igihe cyose Papa yamye yitaye ku bana b’i Bangui”.
Ifoto yafashwe nyuma yo kubatiza aba bana ku wa gatanu yatangajwe na Antoinette Montaigne wahoze ari minisitiri muri Centrafrique.
Abahanga mu buvuzi nkuko BBC ibitangaza, bavuga ko kuvuka kw’abana bafatanye bibaho rimwe mu bana miliyoni ebyiri, cyangwa zirenga, bavutse.
Ervina na Prefina bavutse mu kwa gatandatu mu 2018 ahitwa Mbaiki muri Centrafrique, abaganga bavuga ko bafite icyizere ko bazagira ubuzima busanzwe nk’uko ibinyamakuru mu Butaliyani bibivuga.
Munyaneza Theogene / ityoza.com