Abana batatu bishwe na Grenade yatewe aho bareberaga Televiziyo i Bujumbura

Mu gace kitwa Gahahe muri komine Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura igisasu cya grenade cyishe abana batatu gikomeretse abandi nk’uko byemejwe n’ abashinzwe umutekano.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yabwiye abanyamakuru mu Burundi ko hagati ya saa mbiri na saa tatu z’igitondo cy’uyu munsi kuwa kane igisasu cya grenade cyaturikiye hagati ya ’boutique na salon de coiffure’.

Aho ibi byabereyemo ni agace gashyashya kari guturwa kari mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi, avuga ko cyaturikiye aho abana bariho bareba televiziyo kikica batatu bafite imyaka hagati y’itandatu na 12, harimo umwe wapfiriye aho na babiri baguye kwa muganga, kigakomeretsa abandi umunani.

Nta ruhande rwigenga ruragira icyo rutangaza kuri aya makuru. BBC dukesha iyi nkuru iri kugerageza kuvugana n’abari aho byabereye. Amafoto amwe agaragaza abana bakomeretse bikomeye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abavuga ko ari grenade yatewe ku bana aho i Gahahe.

Mu kwezi kwa gatanu, mu Kamenge, agace katari kure ya Gahahe muri Bujumbura, naho hatewe grenade mu kabari yahitanye abantu abandi bagakomereka.

Mu bapfuye harimo Laurene Muzaliwa umunyeshuri w’umunyecongo wigaga muri kaminuza i Bujumbura. Ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi buvuga ko iperereza ryatangiye kuri ibi byabaye i Gahahe, ndetse ko hafashwe abakekwa batatu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →