• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
23/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
23/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
23/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye

Willian yamaze kuba umukinnyi wa Arsenal bidasubirwaho

Umwanditsi
August 14, 2020

Arsenal imaze kugura Umunya-Brazil Willian ukina hagati mu kibuga, nyuma yuko kontaro yari afite yo gukinira ikipe ya Chelsea irangiye. Agiye gukinira iyi kipe mu gihe cy’imyaka 3.

Chelsea yari yahaye indi kontaro uyu mukinnyi w’imyaka 32 y’amavuko, ariko ubuyobozi bwa Chelsea ntibwashakaga kumuha amasezerano nk’ayo Arsenal imuha.

Umutoza Mike Arteta wa Arsenal yagize ati: “Nemera ko ari umukinnyi ushobora rwose kugira icyo ahindura mu ikipe yacu. Twari dufite ubushake bugaragara bwo kongerera imbaraga imyanya y’umukinnyi ukina hagati ariko anasatira izamu n’ukina ku ruhande”.

Willian yakiniye Chelsea imikino 339 yose hamwe. Yayigezemo mu 2013 avuye mu ikipe ya Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya aguzwe miliyoni 30 z’amapawundi.

Ari kumwe na Chelsea, yatwaye ibikombe birimo bibiri bya shampiyona ya Premier League na kimwe cya Europa League.

Arteta yongeyeho ati: “Ni umukinnyi uduha uburyo bwinshi bwo gukina mu myanya itandukanye, ashobora gukina mu myanya itatu cyangwa ine itandukanye. Afite ubunararibonye bwa buri kintu cyose kijyanye no gukina umupira w’amaguru, ariko aracyafite intego yo kuza hano agafasha mu gushyira iyi kipe ku rwego ikwiye kuba iriho”.

Yongeraho ati”Rwose nashimishijwe n’ibiganiro byose nagiranye na we n’ukuntu yashakaga cyane kuza [muri Arsenal]”.

Arsenal yarangije umwaka ushize wa shampiyona iri ku mwanya wa munani, mu gihe Chelsea yo yawurangije ari iya kane, bikayiha n’itike yo kuzakina Champions League. Ariko, Arsenal yashoboye gutsinda iyi kipe mucyeba y’i London mu mukino wa nyuma wa FA Cup – Willian atakinnye kubera imvune, biyihesha itike yo gukina irushanwa rya Europa League.

Kujya muri Arsenal kwa Willian nkuko BBC ibitangaza, asanzeyo myugariro David Luiz w’iwabo muri Brazil na we wavuye muri Chelsea akerekeza muri Arsenal. We yayigezemo mu kwa munani k’umwaka ushize ushize wa 2020.

Edu, Umunya-Brazil ushinzwe imikino muri Arsenal, yagize ati: “Maze igihe kirekire muzi neza cyane kuko twakomeje gukorana mu ikipe y’igihugu ya Brazil. Afite uturusho twinshi [we ku giti cye] nk’umuntu ndetse nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5800 Posts

Politiki

4051 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

993 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga