Kamonyi: Akarere kafashe icyemezo cyo kwambura igishanga abananiwe kukibyaza umusaruro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko ishyirahamwe Urumuri ryambuwe ubutaka bwa Hegitari zisaga 4 nyuma yo kunanirwa kububyaza umusaruro mu myaka isaga 10 ribumaranye. Bwahawe Koperative 2 z’urubyiruko na Kampuni ifite ikusanyirizo ry’imboga, inafite kuzohereza hanze ariko ikazanafasha urubyiruko kunoza ubuhinzi.

Ubutaka buri mu gishanga cya Kamiranzovu bufite Hegitali 4,6 bumaze imyaka isaga 10 buhingwa n’abaturage bibumbiye mu ishyirahamwe “Urumuri”. Bashinjwa ko mu gihe babumaranye bananiwe kuhabyaza umusaruro ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kuhabambura hagahabwa aberekanye ubushobozi bwo kuhabyaza umusaruro.

Mukiza Justin, umukozi w’akarere ka kamonyi ushinzwe ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, avuga ko abitwa ko bagize ishyirahamwe urumuri nta na rimwe bigeze bahinga bakurikije ibisabwa. Avuga kandi ko n’ubu butaka aho kubukoreramo nk’ishyirahamwe babutegeje abandi babukodesha.

Mukiza Justin/Kamonyi.

Ati“ Mu gishanga twemerewe guhingamo ibihembwe bitatu, Association/ishyirahamwe urumuri nta narimwe bigeze bahinga byibuze ngo tuvuge ngo saison/igihembwe ya mbere barayihinze, iya kabiri irabananiye. N’ibi bijumba(ibihahinze) mubona babihinze aho baboneye ibarwa ibahagarika, ndetse aba bahinzemo ntabwo ari abanyamuryango, ni abantu bagiye bakodesha n’umuyobozi wa asosiyasiyo urumuri. Nta n’undi muntu wemerewe gukodesha ubutaka mu gishanga keretse Leta yonyine”.

Sibomana Eugene, ukuriye ishyirahamwe urumuri avuga ko icyangombwa bahawe kibemerera gukorera muri ubu butaka imyaka 41. Avuga ko ibyo kubambura ubu butaka abibonamo nk’akarengane, ko yatanze ikirego asaba gusubirana ubutaka yita ubwe.

Ibijumba bihinze aha, akarere kavuga ko atariyo myaka ihagenewe. Byahinzwe n’Urumuri.

Ati“ Icyifuzo njyewe ni ugusubirana uburenganzira bwanjye ari nabyo naregeye, ngasubirana ubutaka bwanjye kuko ndasora, ndabuhinga. Urumva rwose nka Perezida uhagarariye abandi banyamuryango twebwe twaguye mukantu ari nayo mpamvu twayiye gutanga ikirego”.

Mukindi gice cy’igishanga cya Bishenyi, uhabona ubutunguru buri mu gihe cyo kwera.

Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi anenga uburyo abahawe ubu butaka bananiwe kububyaza umusaruro. Avuga ko busa n’ubwikubiwe n’umuntu umwe ariko agakoresha amayeri yo kugaragaza ko ari ishyirahamwe nyamara ariwe bwite. Tuyizere, agira inama abandi bose babuhawe n’ababutijwe kubukoresha neza nk’uko amategeko n’amabwiriza bibivuga.

Ati “ Umuntu iyo atijwe ubutaka icyo aba asabwa ni ukubukoresha bijyanye n’icyo yabusabiye”.

Igishanga kirimo gutunganywa hirindwa ko ibiza by’imvura byazongera kucyangiza.

Avuga kubyakozwe n’abitwa ko bagize ishyirahamwe Urumuri, yagize ati “ Bahimbye ikintu bakita Organisation/ishyirahamwe Urumuri, ubuyobozi bugenda bubafasha nk’abantu bagerageza kwishyira hamwe, ariko ubabajije ngo mwigeze mukora iki mu gihugu nka Organization Urumuri uretse izo mpapuro bandikaga ngo dufite imishinga, ngo hari ama Banki agiye kudutera inkunga, ariko nta kintu na kimwe bigeze bakora. Bari barishyizemo kuva cyera ngo igishanga ni icyabo, baragihawe ngo ntawe ushobora kubakuramo”.

Kuwa 24 Ukuboza 2018, nibwo ikigo cy’Igihugu cy’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka cyandikiye ibaruwa y’integuza ndetse isa n’iyihanangiriza abagize ishyirahamwe urumuri ku buryo bw’imikoreshereze itanoze y’ubu butaka bambuwe.  Muri iyi baruwa ibihanangiriza intyoza.com ifitiye Kopi, aba baturage bashinjwaga ko ubu butaka batabwitayeho ngo babubyaze umusaruro, ko bwahindutse ikigunda, ndetse n’ahari haracukuwe ibyuzi by’amafi huzuyemo imicanga bityo bikangiza iki gishanga.

Urumuri runengwa kutabyaza umusaruro ubutaka bahawe no kwatira/gukodesha abandi mu butaka butari ubwabo.

Ubutaka Ishyirahamwe “Urumuri” ryambuwe, bwaba ubwo bahawe na Leta ndetse n’ubwo batijwe n’Akarere ka Kamonyi, barabwambuwe bumwe buhabwa Koperative Ubumwe Bishenyi, ubundi buhabwa Koperative ebyiri z’urubyiruko mu gihe ikindi gice cyahawe Kampani ifite ikusanyirizo ry’imboga ariyo izanafasha urubyiruko guteza imbere ubuhinzi no kohereza ibibukomokaho hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.

Igishanga kiratunganywa impande zose, abaturage bafite icyizere ko ntaho ibiza bizongera guhera bibangiriza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →