• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Icyamamare mu mukino w’amagare, Chris Froome ntari mubazakina Tour de France

Umwanditsi
August 19, 2020

Hashize iminsi hari ugushidikanya ku buzima bw’uyu mukinnyi watwaye Tour de France inshuro enye, kubera ibikomere yagiriye mu kwitura hasi umwaka ushize.

Geraint Thomas, watwaye iri rushanwa mu 2018, nawe yasigaye, ikipe ya Ineos ubu ishyize imbaraga ku waryegukanye umwaka ushize Egan Barnal n’uwatwaye Giro d’Italia ya 2019 Richard Carapaz.

Dave Brailsford ukuriye iyi kipe yagize ati: “Chris aracyakeneye ikindi gihe cyo kongera gusubira ku rwego rwo hejuru”.

Froome, uzarangiza amasezerano ye na Ineos mu mpera z’uyu mwaka w’imikino y’igare, ngo azaba ayoboye abandi muri iyi kipe mu irushanwa rya Vuelta a Espana mu kwa cumi, naho Thomas ayobore abandi mu isiganwa rya Giro d’Italia.

Froome w’imyaka 35, Umwongereza wavukiye muri Kenya, yatwaye amasiganwa arindwi akomeye mu magare ku isi, arimo Tour de France inshuro enye; 2013, 2015, 2016 na 2017. Yatwaye kandi Vuelta a Espana mu 2011 na 2017, na Giro d’Italia mu 2018.

Brailsford yongeyeho ati: “Chris ni umukinnyi ukomeye werekanye umuhate wo kugaruka nyuma y’impanuka yakoze mu mwaka ushize. Yakomeje ati “Turashaka kumufasha guhatanira irindi rushanwa rikomeye, Vuelta ni yo imuha ikindi gihe gito cyo gukomeza kugaruka ku rwego rwo hejuru.”

Thomas w’imyaka 34 wo muri Wales/Pays de Galles, mu kwezi kwa cumi nawe azagerageza kwisubiza irushanwa rikomeye ryo mu Butaliyani.

Tour de France 2020 yagombaga gutangira mu kwezi kwa gatandatu, nkuko BBC ibitangaza, yarimuwe kubera icyorezo cya coronavirus, izatangirira i Nice mu majyepfo y’Ubufaransa tariki 29 z’uku kwezi kwa munani.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga