Umunyamakuru wahoze akorera BBC yarokotse ku nshuo ya 4 igitero cy’intagondwa za Al-Shabab

Mohamed Moalimu wahoze ari umunyamakuru wa BBC, ku cyumweru tariki 16 Kanama 2020 yarokotse igitero cy’intagondwa za al-Shabab zigendera ku mahame akaze ya kisilamu, kuri hoteli yo mu murwa mukuru Mogadishu. Bwari ubwa kane mu myaka irindwi ishize yisanze ari mu bagabweho igitero na al-Shabab.

Moalimu, ukuriye ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo muri Somalia, yaganiriye umunyamakuru wa BBC Basillioh Mutahi uko byamugendekeye, n’ukuntu inshuti ye iri mu bantu hafi 20 bapfiriye muri icyo gitero kuri hoteli ya Elite Hotel iri ku mwaro w’inyanja.

Nari ndimo gutitira. Umutima wanjye warakubitaga nkaho ari ingoma, n’umubiri wanjye utitimira. Umwotsi mwinshi wijimye wari wazamutse ndetse byari binagoye kubona ahantu hose.

Abantu barimo baboroga. Nashobora kubona aho igisasu cyakubise. Abantu bamwe bari bakubiswe n’ibirahuri byamenaguritse, ndetse bamwe barimo bava amaraso, abandi bavugira hejuru batabaza.

Inshuti yanjye Abdirizak Abdi yashakaga guhita yiruka ako kanya. Nashakaga kumubuza kuko hari hakiri kurasa gukomeye, ariko ariruka amva iruhande, agana ku muryango.

Narategereje kugeza ubwo nashoboraga kumva neza aho amasasu aturuka, kuko nari narahawe amahugurwa ku cyo gukora igihe umuntu ari ahantu hashyira ubuzima mu kaga.

Amatwi nari nayabanze kandi ibi mu by’ukuri byaramfashije, kuko nagenzuye ibyari biri kuba. Icyo ni cyo cyandokoye. Nari nzi aho kwirukankira, kandi nirukanse mva mu ruhande rumwe njya mu rundi (zigzag), ntagenda umujyo umwe. Nasimbutse urukuta ngwa ku ruhande hoteli iteganiyeho n’umwaro w’inyanja.

‘Nakuyemo T-shirt’

Ntabwo nahise niruka ubwo nari nkimara gusimbuka. Abantu barimo kwirukanka bahunga barimo baraswaho. Nari mbizi ko niba wambaye ikintu cy’ibara rigaragara, nk’ishati, cyashobora mu buryo bworoshye gutuma abateye bakubona.

Moalimu n’inshuti ye bari bamaze nk’iminota 15 bicaye muri iyi hoteli ubwo intagondwa zateraga.

Nari nambaye umupira w’amaboko magufi w’icyatsi kibisi, rero nahise nywiyambura ntangira kwiruka nerekeza ku mwaro. Nta kweto nari nambaye, nari nazitaye. Kurasa byari bigikomeza, ariko ndi umunyamahirwe kuba nararokotse.

Nuko ngerageza guhamagara inshuti yanjye ariko telefone nticemo. Nagerageje kumushakisha, ndeba niba akiri muzima cyangwa yapfuye. Nabonye abantu benshi barambaraye ku butaka nyuma y’iturika. Bamwe muri bo baboroga. Byari ibintu bibabaje cyane.

Imodoka z’imbangukiragutabara (ambulances) zari zatangiye kuhagera nubwo kurasa byari bigikomeza. Hari umuntu wambwiye ko Abdirizak yari yakomeretse akaba yajyanwe ku bitaro.

By’amahirwe macye ariko, yari yakubiswe n’amasasu y’abaterabwoba barasaga batarobanura. Yarashwe mu kaguru no mu gatuza.

‘Nirukanse njya ku bitaro’

Muri icyo gihe, urujya n’uruza rwari rwagabanutse ndetse abasirikare bari bahageze, hari ukurasana kwinshi. Abdizirak, wakoraga muri minisiteri y’itangazamakuru, hari hashize amasaha macye kuri uwo munsi aje kuntwara iwanjye, tujyana mu modoka tujya kuri hoteli.

Imodoka z’imbangukiragutabara zigeze kuri Elite Hotel.

Kubera ko imodoka zitari zemerewe guhita, narirukanse ngera ku bitaro, ariko by’amahirwe macye, Abdirizak yari yamaze gutangazwa ko yapfuye. Wari umunsi mubi cyane kandi bwari ubwa kane mbonye iyicwa ry’abantu i Mogadishu.

Ubu ni bwo bwonyine ntagize ibikomere ku mubiri.

Mu mwaka wa 2013, nari ndi imbere y’inyubako y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ubwo al-Shabab yateraga igisasu cy’umwiyahuzi cyakubise ku modoka yanjye. Indi nshuro hari mu mwaka wa 2016, hafi ya hoteli ku mwaro wo mu gace ka Lido, ubwo nakomerekaga bikomeye mu maso.

Nari ndyamye mu maraso mu gihe kirenga amasaha abiri, byafashe amezi menshi yo kuvurirwa mu bitaro bya hano n’i Nairobi n’i London mbona gukira ibikomere. Mu kwezi kwa kabiri mu mwaka ushize, igisasu cyakubise Hotel Maka al-Mukarama cyangije byinshi cyane.

Nagize ibikomere byoroheje biturutse ku bishashi byanguyeho ku mubiri wose, harimo no ku kiganza. Natorotse nyuze mu mwobo uri mu rukuta wari wacukuwe n’imodoka yari irimo igisasu cy’umwiyahuzi.

Ariko ibaze kuba umuntu twakoranaga, inshuti twarimo tuganira bisanzwe dusangira ikawa uwo munsi none ubu akaba yapfuye. Yapfuye mu minota micye. Ushobora gutekereza ukuntu byari bibabaje. Ntabwo nashoboye gusinzira na busa

Umwaro wa Lido ni ahantu hazwi cyane hakunze kwifashishwa n’Abanya-Somalia b’i Mogadishu bashaka kuruhuka.

Narabigerageje ariko biranga. Byangizeho ingaruka mu buryo bukomeye. Abantu hafi 20 bamaze kwemezwa ko bapfuye, hiyongereyeho na bane bateye n’umwe witurikirijeho igisasu. ‘Umuryango wanjye ntiwiyumvishije ukuntu nkiri muzima’

Uwo ni umubare munini, abantu ba hano i Mogadishu bakora ku manywa bakunze kunywa icyayi muri za ‘restaurants’ mu gihe cya nyuma ya saa sita. Mpangayikishijwe no kuba iki gitero cyarabaye. Nari narizeye ko ibintu bigiye kuba byiza.

Umugore wanjye n’abo mu muryango wanjye, iteka bangira inama yo kutajya muri za ‘restaurants’. Ubu noneho ngomba gukurikiza inama yabo kuko ibi bintu ntibiri guhagarara.

Kuri iyi nshuro umuryango wanjye wari uhangayitse cyane kuko bari bazi ko Abdirizak yapfuye. Ubwo nabahamagaraga ndi ku bitaro, ntabwo biyumvishije ko nkiri muzima, kugeza ubwo banyiboneraga n’amaso yabo. Bagowe no kwiyumvisha ko narokotse, bwa kane.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →