Abahinzi bakwiye kumva ko guca imirwanyasuri no kuyifata neza biri mu nshingano zabo-Horeco

Abahinzi bahinga mu gishanga cya Ruvungirana gihuza akarere ka Huye n’aka Gisagara baravuga ko igikorwa cyo guca imirwanyasuri mu turere twabo bakibonamo igisubizo ku gihombo bagiraga iyo imvura nyinshi yagwaga, amazi agaturuka ku misozi igikikijae akangiza umusaruro wabo bityo bikabasubiza inyuma mu iterambere.

Iki gikorwa cyo guca imirwanyasuri cyatangijwe n’itsinda ry’ urubyiruko rw’abagronome bahuguriwe muri Israheli ku bijyanye n’ubuhinzi (Horeco). Ni mu bukangurambaga bwo kurwanya isuri nyuma yo kubona ko ubutaka bwinshi butwarwa n’amazi y’imvura bigateza igihugu igihombo kinini.

Abahinzi bo muri iki gishanga bibumbiye muri koperative “Tuzamurane Ruvungirana” bavuga ko mu bihe byashize, isuri yabahombeje byinshi, umusaruro wabo ukahangirikira.

Mukatabaro Florence umwe muri abo bahinzi yagize ati:” umuvu wamanutse hejuru ku musozi umanura ibitaka byose byirunda mu mirima, imiyoboro yose iraziba. Ubu aho nasaruraga ibiro 80 mpakura hagati ya 20-50, urumva ko bidusubiza inyuma.” aba bahinzi bakomeza bavuga ko iyi mirwanyasuri ije nk’igisubizo, ko bazakomeza kuyitaho.

Umuyobozi mukuru wa Horeco, Ndayizigiye Emmanuel avuga ko ubu bukangurambaga bwo kurwanya isuri babutangije nyuma yo kubona ko ubutaka bugenda bwangirika cyane mu gihe cy’imvura ,ibi ngo bikaba bizatuma amazi amanuka ku misozi acika intege ibishanga ntibyangirike.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga buzakomeza mu turere twose kugira ngo iki kibazo cyo kwangirika k’ubutaka gicike. Ikindi kandi turasaba abaturage gukomeza kuyitaho bayisibura no mu gihe bahinga bakumva ko ari inshingano zabo”. Ndayizigiye yakomeje avuga ko bifuza ko hazashyirwaho agronome wa Horeco muri buri karere kugira ngo akurikirane imirwanyasuri.

Umuyobozi mukuru muri Ministere y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI)Yasine Iyamuremye avuga ko bari gushyira imbaraga mu kurwanya isuri cyane ko hagiye kuza igihe cy’imvura kuko ngo iyo isuri itarwanyijwe itwara ibitunga igihingwa bigateza igihombo umuhinzi n’igihugu muri rusange.

Yagize ati:”Kimwe mu bisubizo byatuma umuhinzi atikorera amaboko nyuma yo guhinga; ni uguca imirwanyasuri. Ushaka kurokora imyaka ye ace imirwanyasuri.”

Igishanga cya Ruvungirana gifite ubuso bwa ha 75. Ubuso bw’ibishanga bwangiritse mu karere ka Huye ni ha 32 naho mu karere ka Gisagara, Ibishanga 9 ni byo byangijwe n’ibiza, agaciro k’ibyangijwe gasaga miliyoni 134.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →