• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Kenya: Gahunda ya “Guma mu rugo” yatumye hazavuka abana benshi

Umwanditsi
August 21, 2020

Abategetsi ba Kenya biteze ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2020 haba imibare y’umurengera y’abana bazavuka, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Standard cyo muri iki gihugu, gisubiramo ibitangazwa na minisiteri y’ubuzima ku ngaruka za coronavirus.

Imibare iva mu gihugu cyose yerekana ko abajya gupimisha inda kwa muganga imibare yiyongereye ku rugero rw’ 10% kuva mu kwa gatatu uyu mwaka, ugereranije n’imyaka ibiri ishize, nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga.

Nta bisobanuro bitangwa kuri uko kwiyongera, ariko umuhanga mu by’ubuvuzi asubirwamwo amagambo avuga ko amavuriro yitaye kuri iki cyorezo akibagirwa gutanga uburyo bwo kwirinda gusama inda.

Umuhanga mu bijyanye n’imyororokere n’ubuzima bwiza, Victor Rasugu, yabwiye ikinyamakuru The Standard ko mu mpera z’uyu mwaka hitezwe kuvuka abana benshi basamwe inda mu gihe cya coronavirus.

Rasugu ati: “Nta kibuza, hazavuka abana benshi cyane kubera ubukene bw’uburyo bwo kwirinda gusama inda”.

Bwana Rasugu, uyoboye ishyirahamwe ry’urubyiruko, Network For Adolescent and Youth of Africa, avuga ko uko kwiyongera kw’abana bavuka hamwe n’abakuramo inda bizakomeza kugera mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Iki cyegeranyo cya minisiteri y’ubuzima cyerekana ko kugeza mu kwa gatandatu uyu mwaka wa 2020, abana basamye inda bangana na 174.203.

Kuva mu kwa gatatu konyine, abana 112.456 batewe inda, aho mu kwa gatandatu konyine abagera ku 30.418 aribo bagiye kwipimisha inda kwa muganga.

Leta ya Kenya nkuko BBC ibitangaza, yafashe ingamba zo kubuza urujya n’uruza mu masaha y’ijoro kuva mu kwa gatatu, hamaze kuboneka umuntu wa mbere wanduye iki cyorezo, inihanangiriza abakoresha ko bakwemerera abakozi babo gukorera mu rugo.

Urujya n’uruza ku murwa mukuru Nairobi no muyindi mijyi 2 iri ku nkengero y’inyanja rwarahagaritswe mu gihe kitari gito. Ibarura ryo mu mwaka wa 2019 ryerekana ko Kenya ifite abantu miliyoni 47 n’igice.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga