Gahunda ya Guma mu rugo yatumye abantu basaga Miliyoni imwe mu Rwanda Babura akazi

Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda-NISR kiratangaza ko abantu bagera kuri miliyoni 1.4 batakaje akazi mu gihe igihugu cyari muri gahunda ya guma mu rugo. Iki kigo, cyemeza ko abagore aribo bibasiwe cyane ugereranije n’abagabo. Ibyo bikubiye mu ibarura cyakoze mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020, ryari rigamije kureba uko umurimo uhagaze mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bushya ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri bwakozwe bwagaragaje ko habayeho ukwiyongera kw’abantu badafite akazi ndetse n’igabanuka ry’abari bagafite.

Iki kigo kikemeza ko ari bwo bwa mbere kuva cyatangira gukora ubu bushakashatsi mu myaka ine ishize, habonetse umubare munini wabadafite akazi.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere y’Ubushakashatsi mu kigo gishinzwe ibarurishamibare James Byiringiro, yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko hari ibintu bitandukanye virusi ya corona yahinduye.

Yatanze ingero z’ibigo byinshi byahise bihagarika amasezerano y’abakozi, abandi bakagabanyirizwa imishahara abandi bakirukanwa burundu.

Iyo raporo igaragaza ko mu kwezi kwa gatanu umubare w’abashomeri wiyongereye ukagera ku bihumbi 905,198 bavuye kuri 536,714 bariho mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka wa 2020.

Bwana Byiringiro, asobanura ko uyu mwaka igipimo kinini cy’ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana. Ikibazo cy’abagore batakaje akazi ari benshi, kigaragazwa n’uburyo abenshi bari basanzwe bakora uturimo duciriritse, bahura na virusi tugahita duhagarara.

Ubu bushakashatsi kandi, bugaragaza ko mu bice by’icyaro ariho igipimo cy’ubushomeri cyiyongereye cyane. Ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, kigaragaza ko iyo abantu benshi badakora bigira ingaruka ku gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →