Sitasiyo ya Excel iherereye Bishenyi mu Murenge wa Runda hamwe na M. Meru iherereye mu Murenge wa Rugalika, zose ziri ku muhanda wa kaburimbo zaraye zigabweho igitero n’abakekwaho ko ari abajura, bariba, barangiza ndetse banakomeretsa abakozi. Ibi byabaye mu masaha y’ijoro rya tariki 23 Kanama 2020, hagati ya saa saba na saa munani.
Cyamatare Paul, Manager/uyobora Sitasiyo ya Excel iri ku muhanda iruhande rw’isoko rya Bishenyi yabwiye intyoza.com ko abateye bangije, bagakomeretsa ndetse bakiba amafaranga.
Avuga ko bakomerekeje umuzamu(inkeragutabara), bakangiza urugi, akabati ndetse bakamena umutamenwa ubikwamo amafaranga nubwo basanze ntakirimo, batwaye kandi imashine ya Laptop. Avuga ko bambuye umupompisite ibihumbi umunani n’ijana bakanatwara Terefone ya MoMo yarimo ibihumbi mirongo itatu na bibiri.
Cyamatare, avuga kandi ko mubagabye iki gitero, ari abantu barengaga icumi, bitwaje imitarimba ndetse n’imipanga( ibyabashije kumenywa). Avuga ko ku makuru afite ari uko hari abakekwa barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Kuri Sitasiyo ya M. Meru iherereye hirya gato ya Kamiranzovu ku muhanda wa Kaburimbo ariko ku gice cy’Umurenge wa Rugalika, abahateye nabo bari mu itsinda ry’abantu bagera mu icumi. Bahatwaye amafanga ibihumbi magana atanu na mirongo inani na bitanu y’u Rwanda( 585,000Frws).
Umuraza Janviere, Manager/ukuriye iyi Sitasiyo yabwiye umunyamakuru ko itsinda ry’abantu barenga icumi aribo bateye aha hantu. Avuga ko ntawe bakeka, ariko ko inzego z’umutekano zatangiye kubikurikirana.
Umuraza, avuga ko bangije inzugi n’ibindi byari aho bakekaga ko haba hari amafaranga ngo kuko uroye ariyo bashakaga. Avuga kandi ko abateye bakomerekeje umukozi umwe muri babiri bari baraye kuri iyi Sitasiyo itagira umuzamu.
Nyuma y’ibyababayeho, Umuraza avuga ko byabahaye isomo ku buryo uretse n’abazamu bagiye gushaka uko bakaza umutekano bashyiraho Camera zizajya zifasha mu mutekano haba ku manywa na n’ijoro.
Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko ibyabaye kuri isi Sitasiyo ebyiri zicuruza ibikomoka kuri Peterori babimenye nk’ubuyobozi ariko kandi ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.
Tuyizere, avuga ko ahantu nk’aha haba hakwiye kuba hari umutekano. Ko banyiri ibikorwa uretse n’abazamu baba bakwiye no kugira Camera z’umutekano kuko uroye zitanahenze kandi zifasha gutanga amakuru mu gihe hari ikintu runaka cyabaye.
Avuga ko mubyo bagiye kwigaho ndetse bakanasaba ari uko ahantu hakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi, haba kuri za Sitasiyo z’ibikomoka kuri Peterori ndetse n’ahandi ko bakwiye gushyiraho uburyo bwa Camera zunganira mu mutekano kandi bigakorwa byihuse.
Amakuru intyoza.com yamenye ni uko abagabye iki gitero kuri Sitasiyo ya M. Meru ngo ibyabaye bisa neza n’ibiherutse kuba ku yindi iherereye mu Burasirazuba, aho bikekwa ko ababipanze ari bamwe. Kugeza ubwo twakoraga inkuru, inzego z’umutekano zirimo RIB zari zatangiye ibikorwa by’iperereza kuva mu ijoro ibi byabereyemo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com