• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
14/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
14/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
14/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Abantu 7 muri Sudani y’Epfo bapfiriye mu mpanuka y’indege yari itwaye imishahara

Umwanditsi
August 24, 2020

Indege nto itwaye amafaranga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (PAM/WFP) yakoreye impanuka hafi y’umurwa mukuru Juba, yica abantu barindwi mu bantu umunani bari bayirimo, nkuko abategetsi babivuze.

Bane muri abo bapfiriye muri iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Kanama 2020 ni Abanya-Sudani y’epfo, babiri ni abo muri Tajikistan naho undi umwe ni uwo muri Ukraine, nkuko byatangajwe na Perezida Salva Kiir, mu butumwa bwo kwihanganisha imiryango yabo.

Umwe wayirokotse ari kuvurirwa mu bitaro. Perezida Kiir yanditse ati: “Twese turababaye cyane kandi dufite agahinda kenshi mu mwanya w’imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka”.

Iyo mpanuka yabaye hashize akanya gato iyo ndege ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’i Juba.

Iyi indege yo mu bwoko bwa Antonov 36, nkuko BBC ibitangaza yari yahawe akazi na banki ya Opportunity Bank ko gutwara imishahara y’abakozi ba PAM bakorera mu mujyi wa Wau, umujyi mukuru wa leta ya Bahr El-Ghazal iri mu burengerazuba bw’igihugu.

Madut Biar Yel, Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu wa Sudani y’epfo, yabwiye umunyamakuru wa BBC Nichola Mandil uri i Juba ati: “Nabwiwe ko umubare [w’ayo yari itwaye] ari amadolari 35,000 y’Amerika [arenga miliyoni 33 mu mafaranga y’u Rwanda]”.

“Aya ni amafaranga yapfuye ubusa kuko indege yakoze impanuka igashya igahinduka ivu”. Yongeyeho ko hashyizweho akanama ko gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga