Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali barashaka kubugumana imyaka itatu

Agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali karifuza ko habaho ubutegetsi bw’inzibacyuho buyobowe n’abasirikare mu gihe cy’imyaka itatu. Aka gatsiko, kemeye kandi kurekura uwahoze ari Perezida nk’uko bivugwa n’abari mu biganiro byo muri Mali.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’umwe mu ntumwa z’umuryango wa Ecowas/Cedeao uri mu biganiro n’aba basirikare aho agira ati: “Aba basirikare bemeje ko bashaka inzibacyuho y’imyaka itatu ngo basubiremo inzego zishingiro za Mali. Iyo nzibacyuho ikayoborwa n’urwego rukuriwe n’umusirikare, uzaba ari nawe mukuru w’igihugu. Guverinoma nayo ikaba igizwe ahanini n’abasirikare”.

Ihirika ry’ubutegetsi muri Mali mu cyumweru gishize, rya kabiri mu myaka umunani, ryakurikiye imyigaragambyo yari imaze amezi isaba Ibrahim Boubacar Keita kwegura, bamushinja kunanirwa guhashya imitwe y’intagondwa no gutembagaza ubukungu.

Umwe mu bagize iri tsinda ry’abasirikare ryafashe ubutegetsi yabwiye AFP ko “inzibacyuho y’imyaka itatu izaba ifite Perezida w’umusirikare n’abagize guverinoma biganjemo abasirikare.”

Abari mu biganiro biri kubera muri Mali baravuga ko aba basirikare bemeye kurekura Boubacar Keita, ufunganye n’abandi bategetsi kuva kuri ‘coup d’etat’ yo kuwa kabiri, agasubira iwe mu rugo i Bamako.

Minisitiri w’intebe Boubou Cisse, nawe ufunganye na Bwana Keita mu kigo cya gisirikare hanze ya Bamako, we ngo azajyanwa mu nzu irinzwe i Bamako.

Mu gihe abategetsi benshi ku isi bamaganye ibyabaye muri Mali, ibihumbi by’abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Mali bagiye mu mihanga ya Bamako bishimira guhirikwa kwa Bwana Keita.

Ibiganiro i Bamako

Itsinda ryoherejwe n’umuryango wa Ecowas/Cedeao ngo rifashe “gusubizaho vuba ubutegetsi bugendera ku itegekoshinga“, riri mu biganiro n’abasirikare bafashe ubutegetsi.

Guhirika ubutegetsi muri Mali byateye impungenge ko imitwe y’intagondwa iza gukaza ibikorwa byayo by’ubwicanyi n’urugomo mu gace ka Sahel, na Mali ibarizwamo.

Ibiganiro birasubukura uyu munsi kuwa mbere tariki 24 Kanama 2020 nyuma y’iminsi ibiri bitangiye.

Goodluck Jonathan wahoze ari perezida wa Nigeria uyoboye intumwa ziri muri ibi biganiro, yavuze ko “hari bimwe mu byo bumvikanye ariko hari byinshi batarumvikana” n’aba basirikare.

Bwana Jonathan nkuko BBC ibitangaza, avuga ko impande zombi zishaka kumvikana uko ibintu byagenda nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi. Kuwa gatandatu, Bwana Jonathan yabonanye na Ibrahim Boubacar Keita, avuga ko yasanze “ameze neza”.

Jean-Claude Kassi Brou uri muri iri tsinda rya Ecowas yavuze ko bishoboka ko uyu munsi kuwa mbere “barangiza ibintu byose“.

Umwe muri izi ntumwa yagize ati: “Dukeneye kugira ibyo tugeraho kuko kuwa gatatu hari inama y’abakuru b’ibihugu bya Ecowas izanzura niba ikomeza ibihano ku basirikare bafashe ubutegetsi cyangwa babivanaho.”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →