• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
12/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
12/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
12/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Huye: Umuturage ukekwaho gukora amafaranga y’amiganano yatawe muri yombi

Umwanditsi
August 24, 2020

Ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu mpera z’iki cyumweru dusoje, Polisi ikorera mu karere ka Huye muri sitasiyo ya Rusatira mu murenge wa Kinazi yafatiye mu cyuho uwitwa Iratwumva Jean Claude w’imyaka 18 arimo gukora amafaranga y’amahimbano.

Uyu Iratwumva ukekwaho gukora amafaranga y’amiganano, yafatanwe impapuro 380, buri rupapuro yari kurukoramo inoti ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 1000. Akaba yarateshejwe agiye gusohora amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 380.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) John Niyibizi yavuze ko abaturage batanze amakuru, abapolisi bagakurikirana bakaza gusangana Iratwumva ibikoresho byose arimo gukora amafaranga.

Yagize ati “Abaturage bakimara kuduha amakuru, abapolisi bahise bajya kureba uwo musore. Bageze iwe aho yari atuye mu murenge wa Kinazi mu kagari ka Gasange mu mudugudu wa Butare basanga afite ibikoresho byose arimo gukora amafaranga”.

SSP Niyibizi akomeza avuga ko bimwe mu bikoresho yifashishaga akora amafaranga harimo impapuro zikase neza nk’inoti z’amafaranga, umuti asiga kuri izo mpapuro, ndetse n’imashini anyuzamo izo mpapuro zigasohora amafaranga y’amahimbano.

Ati“Yafatanywe uducupa tubiri turimo umuti, impapuro zikase avugako ko arizo akoramo amafaranga n’akamashini yifashisha akora amafaranga. Abapolisi basanze arimo gukora, asigaje gusohora amafaranga y’amiganano muri ka kamashini ariko yahise abihagarika yanga kuyasohora”.

Iratwumva amaze gufatwa, yiyemereye ko asanzwe akora ayo mafaranga ariko akaba atashatse kuvuga ayo amaze gukora. Yemeye ko ibyo bikorwa yabitangiriye mu mujyi wa Kigali ari naho yakuye ako kamashini agahawe n’umusore w’inshuti ye babanaga.

Kuri ubu nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, uyu musore Iratwumva yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira kugira ngo hatangire iperereza.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Huye yashimiye abaturage batanze amakuru anasaba abaturage kujya bitondera amafaranga mashya yose babonye bakabanza gushishoza ko ari mazima. Yibukije ko amafaranga y’amahimbano agira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu bityo kuyakora akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 271 ivuga ko Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose impapuro zivunjwamo amafaranga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga