Igipolisi muri Amerika cyongeye kurasa umwirabura biteza imyigaragambyo

Mu ntara ya Wisconsin yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hadutse imyigaragambyo nyuma y’aho igipolisi kirasiye amasasu menshi umugabo w’umwirabura witwa Jacob Black kuri uyu wa 23 Kanama 2020.

Uyo mugabo Jacob Black warashwe na Polisi, arembeye mu bitaro aho abamurashe bihutiye kumujyana akaba arimo akurikiranwa n’abaganga. Amashusho yerekanwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uyu Black arimo kuraswa amasasu mu mugongo mu gihe yageragezaga kwinjira mu modoka ye mu mujyi wa Kenosha.

Abategetsi b’uyu mujyi, bamenyesha ko hahise hafatwa ingingo zo kuguma mu rugo mu masaha y’ijoro kubera imyigaragambyo yadutse nyuma y’ubu bugome bwakozwe n’abapolisi.

Abantu babarurwa mu magana, mu ijoro ryacyeye rishyira uyu wa mbere wa tariki 24 Kanama 2020 bagiye ku biro bya Polisi. Imodoka za twitswe mu gihe abari mu myigaragambyo nabo bumvikanaga bavuza induru bavuga bati: “Ntidushobora gusubira inyuma”.

Mu itangazo ryasohowe na Polisi, abacuruza amasaha 24 basabwe kureba uko bajya bafunga kare kuko ngo hashobora kubaho ubujura bw’abantu bitwaje intwaro. Muri iyi myigaragambyo, abapolisi bakoresheje bya byuka biryani mu maso mu gihe batatanyaga amagana y’abigaragambya barenze ku mategeko yo kutava mu rugo.

Umukuru w’intara ya Wisconsin Tony Evers yamaganye iraswa rya bwana Brake avuga ko nta ntwaro yari afite. Mu itangazo yasohoye yavuze ati: “N’aho tutarabona amakuru arambuye ku byabaye, icyo tuzi neza ni uko atari umwirabura wa mbere urashwe cyangwa ukomerekejwe cyanwa se wishwe bunyamaswa kandi ari mu maboko ya polisi mu ntara yacu cyangwa mu gihugu cyacu”.

Yakomeje ati”Twamaganye ikoreshwa ry’ingufu z’umurengera rituma ibintu bimera nabi iyo habaye ikibazo ku birabura b’I Wisconsin”.

Izina rya Jacob Blake ryazengurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga maze abantu ibihumbi n’ibihumbi batera igikumu/basinya ku rwandiko rusaba ko abapolisi bakoze iryo bara bashyirwa imbere y’ubutabera.

None ni ibyabaye byagenze gute?

Igipolisi cyo mu mujyi wa Kenosha kimenyesha ko “umupolisi yarashe” nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 23 Kanama 2020. Kivuga kandi ko abapolisi bahise birukankana Bwana Blake kwa muganga mu mujyi wa Milwaukee. Nta bisobanuro cyatanze ku cyatumye uwo mwirabura araswa.

Itsinda rishinzwe ubutabera mu ntara ya Wisconsin ririmo rirakora amatohoza/iperereza, rimenyesha ko abapolisi bakoze ibyo bahise bategekwa kujya mu kiruhuko cy’igihano.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abapolisi batatu bagaragara barebesheje cyangwa se batunze iminwa y’imbunda zabo kuri bwana Blake mu gihe yarimo ajya ku mudoka ye.

Mu gihe yari afunguye umuryango agahita yegamira ku modoka, umupolisi umwe aboneka amufashe ishati kandi arimo aramurasa. Iyo shusho/video yerekana ko harashwe amasasu arindwi, mu gihe abari aho barimo bavuza induru. Abapolisi bakoze ibyo ntibamenyekanye amazina.

Ben Crump, umunyamategeko uharanira ubutabera kuri bose, yabwiye tereviziyo CNN ko abana b’abahungu batatu ba bwana Blake bari mu modoka igihe yari agiye kwinjiramo igihe yaraswaga.

Yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ati: “Biboneye uburyo umupolisi yarashe se wabo. Ibyo bizabahahamura ubuzima bwabo bwose. Ntidushobora kwemera ko abapolisi bahonyanga akazi bashinzwe ko KUDUKINGIRA”.

Uyu munyamategeko nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, avuga ko bwana Blake yarashwe igihe yari arangije gukiza abarimo barwana. Ababonye ibyabaye babwiye ikinyamakuru gikorera kuri murandasi kitwa Kenosha News ko Blake yari ahejeje/arangije kubanguranya/gukiza abagore babiri barimo barwana mbere y’uko igipolisi kihagera.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje ubushyamirane bukomeye muri Amerika buvuye ku bugome bw’igipolisi nyuma y’iyicwa ry’umwirabura George Floyd mu kwa gatanu k’uyu mwaka wa 2020. Urupfu rwe rwatumye haduka imyigaragambyo ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu zindi mpande z’isi, mu bukangurambaga bwiswe Black Lives Matter (Ubuzima bw’umwirabura ni kirumara/bufite agaciro).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →