Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali bananiwe kumvikana n’intumwa za CEDEAO

Ibiganiro muri Mali bigamije gucyemura ikibazo cya politike cyavuye ku ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu cyumweru gishize, byarangiye kuri uyu wa 24 Kanama 2020 nta masezerano agezweho. Ni ibiganiro by’iminsi itatu, byatangiye kuwa Gatandatu tariki 22 bisozwa kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2020.

Abategetsi bo muri Afurika y’uburengerazuba bavuze ko Perezida wahiritswe Ibrahim Boubacar Keïta akwiye gusubizwa ku butegetsi. Ariko intumwa zabo zo mu muryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo muri ako karere uzwi nka CEDEAO/ECOWAS, zananiwe kwemeza agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi ko ari uko bikwiye kugenda.

Mbere yuko ahirikwa, Bwana Keïta yari yaramaganwe n’abaturage mu myigaragambyo, ndetse hari benshi bishimiye ihirikwa ku butegetsi rye.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo ya Col Ismaël Wagué, umuvugizi w’ako gatsiko k’abasirikare, avuga ko nyuma yuko ibiganiro ntacyo bigezeho, icyemezo cya nyuma ku butegetsi bw’inzibacyuho kizafatwa n’Abanya-Mali.

Ariko igitekerezo cyuko Bwana Keïta yasubira ku butegetsi gishobora kuba cyanzwe n’uyu mugabo we ubwe, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

AFP isubiramo amagambo akubiye mu matangazo atandukanye y’impande zombi avuga ko uwo wari perezida, ufunze kuva yahirikwa ku wa kabiri w’icyumweru gishize, atagishaka gusubira ku butegetsi. Itsinda ry’intumwa z’abahuza riyobowe na Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria.

Amagambo ya Col Wagué yasubiwemo avuga ko ubu iryo tsinda rigiye gushyikiriza raporo abakuru b’ibihugu bo muri ako karere bo mu muryango wa CEDEAO. Ibi biganiro byari byatangiye ku wa gatandatu, bitangizwa n’ikiganiro kigufi. Nuko birakomeza no ku cyumweru n’ejo ku wa mbere.

Ubwo umunsi w’ibiganiro wo ku cyumweru warangiraga, Bwana Jonathan yagize ati: “Hari amasezerano amwe twagezeho, ariko ntabwo twageze ku masezerano ku bibazo byose”.

Ku wa gatanu ushize, nkuko BBC ibitangaza, abaturage ba Mali babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda y’umurwa mukuru Bamako bishimira ihirikwa ry’ubutegetsi, ryamaganwe n’amahanga.
Mu 2018, Bwana Keïta yatsinze amatora kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu, ariko guhera mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka yakomeje kwamaganwa mu myigaragambyo kubera ruswa, gucunga nabi ubukungu ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.

Ndetse hariho n’uburakari mu basirikare bushingiye ku mishahara n’intambara mu majyaruguru n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu, yiciwemo abasirikare batari bacye mu mwaka ushize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →