Perezida Trump yasabye ko we na Biden bapimwa ibiyobyabwenge mbere y’ikiganiro kizabahuza

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye ko we na Joe Biden bazahatana mu matora y’umukuru w’Igihugu bapimwa ibiyobyabwenge mbere y’ikiganiro mpaka cyabo cya mbere cyo mu kwezi gutaha kwa Nzeri. Gusa Perezida Trump ntabwo atanga impamvu zumvikana zo gusaba uku gupimwa ibiyobyabwenge.

Perezida Trump yabwiye ikinyamakuru the Washington Examiner kibogamiye ku ishyaka rye ry’abarepubulikani ko yabonye ko “mu kanya nk’ako guhumbya” Bwana Biden yivuguruye mu mivugire ye mu biganiro byaciye kuri televiziyo by’ishyaka rye ry’abademokarate.

Perezida Trump nta gihamya yatanze yuko uwo bahatanye ashobora kuba ari gukoresha ibiyobyabwenge, usibye kuvuga gusa ati: “Ibi bintu [ibijyanye n’ibiyobyabwenge] ndabizi cyane”.

Perezida Trump na Bwana Biden bazahurira mu biganiro mpaka bitatu bizanyura kuri televiziyo birimo kuba (live), mbere yuko amatora aba ku itariki ya gatatu y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka wa 2020.

Mu mwaka wa 2016, Perezida Trump yavuze ko Hillary Clinton bahatanaga wo mu bademokarate yari ari kugaragaza “imbaraga nyinshi [zidasanzwe]” mbere yuko bahurira mu biganiro mpaka.

Icyo gihe yamusabye ko yemera ko babapima ibiyobyabwenge mbere y’ikiganiro mpaka cyabo cya nyuma kuri televiziyo. Uruhande rwa Madamu Hillary rwarabyanze. Ejo ku wa gatatu tariki 26 Kanama 2020, Perezida Trump yavuze amagambo nkayo yo mu 2016, avuga ko ubushobozi bwa Bwana Biden bwo kujya impaka bwabayemo kwivugurura bigaragara, mu kiganiro cya nyuma cyo kuri televiziyo cyo mu ishyaka rye.

Kuri uyu wa kane tariki 27 Kanama 2020, biteganyijwe ko Perezida Trump avuga ijambo nyamukuru mu nama nkuru ikomeje y’ishyaka rye ry’abarepubulikani. Perezida Trump yavuze ko Bwana Biden wahoze ari visi perezida w’Amerika, “atanavugaga ibiri ku murongo” mu biganiro mpaka bimwe byo kuri televiziyo muri 11 yahatanyemo ari mu mbaga y’abo bahatanaga mu matora y’ibanze yo guhagararira abademokarate.

Ubwo ikiganiro mpaka cya nyuma cy’abahataniraga guhagararira abademokarate cyabaga ku itariki ya 15 y’ukwa gatatu uyu mwaka, Bwana Biden na senateri Bernie Sanders wa leta ya Vermont nibo bonyine bari basigaye bahatana.

Perezida Trump yabwiye ikinyamakuru the Washington Examiner ati: “Sinzi ukuntu yaba [Bwana Biden] yaragaragaje cyane kutagira ubushobozi mu biganiro mpaka, nuko mu kanya nk’ako guhumbya akitwara neza ahatanye na Bernie”.

Yongeyeho ati: “Ntabwo ari uko yavugaga nka Winston Churchill [wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza wari intyoza mu kuvuga] kuko ntiyabyigerezaho, ariko cyari ikiganiro mpaka gisanzwe, giteye ubunebwe [kibishye] kugikurikira. Urabizi, nta kintu na kimwe cyiza cyabaye [muri icyo kiganiro]. Kandi tugiye gusaba ko hakorwa ikizamini cyo gupima ibiyobyabwenge kuko nta kuntu – [nta kuntu] ibyo utabikora”.

Avuga ku biganiro mpaka bizabahuza, yagize ati: “… Ni ukurwanira igihembo. Ntaho bitandukaniye no kurwanisha intwaro, uretse gusa ko tugomba gukoresha ubwonko bwacu n’umunwa wacu. N’umubiri wacu mu guhagarara. Ndashaka guhagarara muri byose [mu biganiro byose] – bo barashaka kwicara”.

Ibiganiro mpaka bizaba ryari?

Icya mbere muri ibyo biganiro mpaka kizabera mu mujyi wa Cleveland muri leta ya Ohio ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa cyenda 2020, icya kabiri kibere i Miami muri leta ya Florida ku itariki ya 15 y’ukwa cumi 2020, naho icya nyuma kibere i Nashville muri Tennessee ku itariki ya 22 y’ukwa cumi 2020.

Perezida Trump nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yasabye ko hashyirwaho n’ibiganiro mpaka by’inyongera byamuhuza na Bwana Biden, ariko akanama gashinzwe kubitegura kanze ubwo busabe bwe. Nuko asaba ko ikiganiro cya mbere cyazaba mbere y’iyo tariki, avuga ko byafasha abatora kare, ariko nabyo akanama gategura ibyo biganiro karabimwangira.

Perezida Trump w’imyaka 74 na Bwana Biden w’imyaka 77 bagiye bacyocyorana, buri umwe ashinja undi ko arwaye indwara yo kwibagirwa kubera izabukuru. Uruhande rwa Biden ntacyo rurasubiza kuri ibi byavuzwe na Bwana Trump.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →