Polisi ikorera mu karere ka Rubavu imaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2020 yafashe abantu 30 bafite imifuka 28 irimo ibicuruzwa bya magendu barimo kubyinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abo bacuruzi bari bafite imifuka 12 y’amabalo y’imyenda n’ibiro 497 by’imyenda ya caguwa, ibiro 357 by’inkweto za caguwa ndetse bari bafite inzoga za likeri (liquors).
Bari banafite imifuka 8 irimo amasashe ndetse n’imifuka 321 irimo amavuta yo kwisiga atemewe mu Rwanda.
CIP Karekezi yavuze ko abo bacuruzi ba magendu bafashwe ahagana saa 5:30 za mugitondo barimo kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira za magendu banyuze mu mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu. Ibyo bicuruzwa bikaba byavanwaga mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Bariya bacuruzi ba magendu bafashwe bakimara kwinjira ku butaka bw ‘u Rwanda, bafashwe n’inzego z’umutekano ziri mu kazi k’umutekano.”
Aba bafashwe, nyuma y’umunsi umwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro rifashe imifuka 3 irimo amavuta yo kwisiga atemewe banyuze mu kiyaga cya Kivu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yavuze ko benshi mu bafatirwa muri ibyo bikorwa baba bahawe akazi, ibicuruzwa ntibiba ari ibyabo. Yaburiye abantu bijandika muri ibyo bikorwa bitemewe ababwira ko inzego zitandukanye zahagurukiye kubirwanya.
Ati “Polisi irimo gukorana n’izindi nzego z’umutekano, amakoperative y’abarobyi ndetse n’abaturage mu guhanahana amakuru ku bucuruzi bwa magendu ari nabyo bidufasha mu bikorwa byacu mu gufata abo bantu.”
Nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, Itegeko ryo mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba ingingo ya 199 ritanga uburenganzira bwo gufatira ibicuruzwa bya magendu ndetse bigatezwa cyamunara.
Itegeko No 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 rivuga ko bitemewe gukora, gutumiza mu mahanga, gukoresha no gucuruza amasashe ndetse n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 12 ivuga ko ufatanwe amasashe n’ibindi bikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe acibwa amande n’ubutegetsi, amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300,000.
Munyaneza Theogene / intyoza.com