Kamonyi: Saa Moya zuzuye muzifate nk’aho wari ugiye gutaha iwawe ugasanga umugezi wuzuye-Meya Tuyizere

Abantu basaga 150 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Runda mu ijoro ry’uyu wa 29 Kanama 2020 banyuranije n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus. Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi n’izindi nzego bazindutse mu gitondo cy’uyu wa 30 Kanama 2020 bigisha, bashishikariza abafashwe ko bakwiye kubaha no kuzirikana isaha ya Saa moya, buri wese akaba yageze iwe.

Abafashwe bose, baba abanyamaguru, abafite ibinyabiziga nka Moto ndetse n’imodoka  barajwe mu kibuga cy’umupira cya Ruyenzi, bazira kunyuranya n’amabwiriza y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri iheruka, aho asaba buri wese ko I saha ya saa moya igomba kumusanga aho arara mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Abarajwe mu kibuga cya Ruyenzi kubwo kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Meya Tuyizere, yabwiye buri wese ko iyi saha agomba kuyifata nk’aho yari agiye gutaha agasanga umugezi wuzuye. Ati“ Saa moya zuzuye muzifate nk’aho wari ugiye gutaha iwawe ugasanga umugezi wuzuye. Usanze wuzuye uguma aho ugeze ugacumbika. Ariko nujya no gukora ibikorwa byawe utangire utekereze, wibaze ngo saa moya ndaba ndihe? Ubundi abo ducumbikira ni ababuze aho bacumbika, ntawe dusanga mu rugo tumufatira mu muhanda, ntawe ucumbika mu muhanda kuko nta hoteli ihari, tubazana hano rero kugira ngo tubarindire n’uwo mutekano”.

Yongeyeho ati“ Uko mwaraye aha ngaha muri iyi Hoteli nziza (mu kibuga), mutubere abavugizi. Munabwire bagenzi banyu ngo ntawe twifuriza kurara kuri iriya Sitade, ejo ejobundi n’imvura izaba igwa, amahitamo ni ayanyu rwose ushaka kuhaza inshuro nyinshi  Serivise turagenda tuzongera ahagaruke, uwumva abirambiwe yigire mu rugo saa moya abe yibereye mu rugo n’imiryango yanyu irabakeneye, abafite abana bakeneye kubabona hakiri kare, hari abo bari barayobewe amasura yabo”.

Uwamahoro Prisca, Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza, yibukije by’umwihariko igitsina gore cyari mu bafashwe ko bahemukiye ba Mutimawurugo, ko buri wese akwiye kwinenga no guharanira kuba urugero rwiza mu bandi.

Mu butumwa bwatanzwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’inzego z’umutekano, Ingabo na Polisi, bibukije abafashwe ko bahemutse, ko bakwiye kwisubiraho kuko ibyo bakora byose babikesha kuba ari bazima, ko nta mirimo ahatari ubuzima. Basabwe bose kuzirikana ubuzima bwabo n’ubw’abandi birinda iki cyorezo.

Mu kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus, bibukijwe ko ari ngombwa gukaraba amazi meza n’isabune kandi kenshi, kwambara agapfukamunwa kandi neza, guhana intera hagati y’umuntu n’undi, n’izindi ngamba. Basabwe kureka ingendo zitari ngombwa ndetse ubona ko urugendo yafashe rushobora kumuraza nzira agafata icyemezo cyo kurureka.

Meya Tuyizere ati” Ntawe twifuza ko aza hano ariko kandi uwumva yahashimye, ibiciro bya Hoteli yacu turaza kubyongera”. Yasabye buri wese kubaha isaha ya Saa moya.

Mwizerwa Rafiki, Gitifu w’Umurenge wa Runda yibukije ko unyuranya wese n’amabwiriza yo kwirinda no kurinda abandi atazihanganirwa.
Ubwo abafashwe barekurwaga batashye.

Soma hano inkuru ijyanye n’iyi:Kamonyi: Umukwabu w’abanyuranije n’amabwiriza ya Covid-19 ufatiwemo abasaga 150, imodoka na Moto

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →