Sudani yasinyanye amasezerano y’amahoro n’imitwe itanu iyirwanya

Guverinoma ya Sudani yasinyanye amasezerano y’amahoro n’imitwe itanu irwanya ubutegetsi uyu munsi kuwa mbere tariki 31 Kanama 2020. Ni intambwe ikomeye mu ntego z’ubuyobozi bw’inzibacyuho, zigamije gukemura ubushyamirane bw’abasivili bwabaye karande.

Imitwe itanu yasinye amasezerano y’amahoro na guverinema, irimo: The Justice and Equality Movement mu magambo ahinnye (JEM) na Sudan Liberation Army cyangwa (SLA) mu magambo ahinnye, ya Minni Minawi.

Iyi mitwe yombi nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, ni iyo mu ntara ya Darfur mu burengerazuba bw’igihugu. Hamwe the Sudan People’s Liberation Movement-North mu magambo ahinnye (SPLM-N) iyobowe na Malik Agar. Uyu mutwe wo ibikorwa byawo biri mu ntara ya South Kordofan n’iya Blue Nile.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →