Kamonyi/Runda: Abahinduye ingo zabo utubari, abatwimuriye mu bigunda bahawe “Gasopo”

Ku mugoroba w’uyu wa 31 Kanama 2020, mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda, abaturage baganirijwe n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee, asaba buri wese kutirara no kudakerensa icyorezo cya Coronavirus. By’umwihariko, yihanangirije abacuruzi b’inzoga bahinduye ibigunda n’ingo zabo utubari kimwe n’ahandi bapimira mu buryo butemewe, babwiwe ko bahagurukiwe.

Meya Tuyizere Thaddee, yabwiye buri wese mu bitabiriye iyi nama ko urugamba rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus ari intambara nk’izindi zose, ko kurutsinda bisaba ubufatanye n’imbaraga za buri wese.

Muri iyi nama, hagarutswe kuri amwe mu mazina benshi mu baturage ndetse na bamwe mu bayobozi bahurizaho, y’abantu bataritandukanya no gucuruza utubari muri ibi bihe, baba abazipimira ahasanzwe, ku gasozi no mu ngo. Gusa na none wumvaga hari aho bagera bagasa n’abababwa, ntibashake kwerura ngo bavuge amazina.

Meya Tuyizere, yabwiye bamwe mu bayobozi mu nzego zibanze kuva kuri ba Mutwarasibo, abo bakorana, Mudugudu na Komite kimwe n’abandi ko umuyobozi uzafatirwa muri ibi bikorwa kimwe n’uhishira ababikora wese ko atazihanganirwa.

Tuyizere, yahaye gasopo uwo ariwe wese ukerensa iki cyorezo agashaka kungukira mu kwangiza no gushyira mu byago ubuzima bw’umunyarwanda. Yavuze ko ubuyobozi butazihanganira imikorere n’imigirire nk’iyo, asaba ko hejuru y’ibihano bisanzwe ku bafashwe bacuruza, banywekesha inzoga muri ibi bihe, ko n’akabari kazafungwa kuzageza Corona irangiye.

Mwizerwa Rafiki, Gitifu w’Umurenge wa Runda yasabye abaturage kutanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, no kugenda bakaba intumwa kubandi.

Buri muturage, yibukijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus no kukirinda abandi, yubahiriza kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba amazi meza n’isabune kandi kenshi, guhana intera nibura ya metero, no kubahiriza andi mabwiriza yose n’ingamba zo kwirinda harimo no kuba I saa moya z’ijoro zigomba gusanga buri wese iwe.

Mayor Tuyizere Thaddee, yasabye buri wese gutanga amakuru y’uwo ariwe wese ukora ibinyuranije n’ingamba ndetse n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →