Ubudage bwemeje ko wa Murusiya utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu cye yahawe uburozi

Wa munyapolitike w’umurusiya utavuga rumwe n’ubutegetsi Alexei Navalny yahawe uburozi bwitwa Novichok, nk’uko bitangazwa na Leta y’Ubudage. Ubudage, buvuga ko ibipimo byakorewe mu kigo cy’ipimiro (laboratoire) cya gisirikare byerekana “ibimenyetso ntakekeranywa/ndakuka” by’uburozi bwo mu bwoko bwa “Novichok”.

Bwana Navalny, yajyanywe n’indege i Berlin kugira ngo avurwe, nyuma y’aho byangiye ubwo yari mu ndege yari imuvanye mu karere ka Siberie mu Burusiya mu kwezi kwa Munani gushize. Kuva icyo gihe ari muri koma.

Abakorana nawe, bavuga ko yahawe ubwo burozi ku itegeko rya Perezida Vladmir Putin ubwiwe, nubwo ibi biterwa utwatsi n’ibiro bye Kremlin.

Ubudage buvuga ko bwamaganye bwivuye inyuma iki gitero, kandi bugasaba ko Uburusiya bwatanga ibisobanuro vuba bwango. Leta y’Ubudage iti: “Ni ikintu kibabaje kubona Alexei Navalny ahabwa uburozi mu Burusiya”.

Iryo tangazo rivuga ko Minisitiri w’Intebe Angela Merkel yabonanye n’abaminisitiri bakuru kugira ngo barebere hamwe icyakorwa. Uburusiya bumenyesha ko nta nkuru bwigeze bubona avuye mu Budagi, avuga ko Navalny yarozwe hakoreshejwe Novichok, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Uburusiya Tass bibivuga.

Leta y’Ubudage imenyesha ko igiye kumenyesha Umuryango w’ibihugu by’Ubulayi hamwe n’ishyirahamwe OTAN ryo gutabarana ibyo yatoye muri ibyo bipimo. Iri tangazo riti: “Leta igiye kuvugana n’incuti kugira ngo hashakirwe hamwe igisubizo gikwiye kuri kino kibazo cy’Uburusiya”.

Rivuga kandi ko umugore wa Navalny, Yulia Navalnaya hamwe n’uhagarariye Uburusiya mu Budage nabo nyine bazahabwa ibisubizo by’ibi bipimo.

Novichok ni iki ?

Iri jambo Novichok risobanura “umushyitsi” mu kirusiya, kikaba ari ubwoko bw’uburozi bumugaza imitsi. Ubu burozi bwakozwe n’icyahoze cyitwa Leta Zunze ubumwe z’aba Soviyeti (Union Sovietique) mu myaka ya 1970 na 1980.

Uburozi bwo mu bwoko bwa Novichok butuma imitsi, harimo n’iyo mu mutima idakorana hagati yayo, ibi nabyo bigatuma ibice byinshi by’umubiri bidasubira gukora.

Uburozi bwa Novichok bushobora kuba ari nk’amazi (liquide), ariko hari n’ubundi buzwi ko bushobora kuba atari amazi (solide), byumvikane rero ko bushobora gukwiragizwa nk’agafu kataboneka. Ubu burozi buzwi ko bukomeye gusumba ibindi birwanisho by’ubumara, bikavugwa ko ubumara bwabwo butangira gukora mu kanya gato cyane, mu gihe kiri hagati y’amasegonda 30 n’iminota ibiri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →