• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
29/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
29/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
29/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere

Wa Murusiya Alexei Navalny yavuye muri koma nyuma yo kurogwa

Umwanditsi
September 7, 2020

Abaganga bitaga kuri Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya, bavuga ko yavuye muri koma kandi ubuzima bwe bumeze neza. Uyu, yitabwagaho n’abaganga mu mujyi wa Berlin ho mu Budage. Abamwitaho bavuga ko ubu ashobora kuvuga.

Mu kwezi kwa Munani gushize, Bwana Navalny w’imyaka 44 yajyanywe mu Budage nyuma yo kurwarira mu ndege yajyaga Moscou. Ikipe ye ivuga ko yarozwe ku itegeko rya Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, uhakana ko nta ruhare yabigizemo.

Abaganga bo mu Budage, bavuga ko Navalny yahawe uburozi bwo mubwoko bwa Novichok. Kuri uyu wa mbere, ibitaro bya Charité i Berlin mu itangazo byatangaje ko Bwana Navalny akiri ku byuma bimufasha guhumeka neza.

Bavuga kandi ko arimo gusubiza akoresheje amagambo, nubwo ngo hakiri kare kumenya ingaruka zishobora guterwa n’uburozi bukabije yanyweye”.

Umuvugizi wa Bwana Navalny, Kira Yarmysh, yanditse ku rubuga rwe rwa twitter agira ati: “Amakuru yerekeye Alexei. Uyu munsi yavanywe muri koma. Buhoro buhoro azavanwa mu byuma bimufasha guhumeka, aravuga kandi agasubiza umubajije .

Minisitiri w’Intebe w’Ubudage, Angela Markel aherutse kuvuga ko uyu murusiya Navalny bashakaga kumwica, ndetse asaba amahanga ko yasaba Uburusiya gutanga ibisobanuro kuko aribwo bushinjwa kugira uruhare mu kumuroga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Maria Zakharova avuga ko ibishinjwa Leta y’Igihugu cye ku kuroga uyu Navalny hakoreshejwe uburozi bwo mu bwoko bwa Novichok ntashingiro bifite.

Bwana Navalny yafashwe kuya 20 Kanama 2020 ubwo yari mu ndege yavaga i Tomsk yerekeza i Moscou. Abamushyigikiye bakeka ko uburozi bwashyizwe mu gikombe cy’icyayi ku kibuga cy’indege cya Tomsk. Uyu Navalny amaze igihe ari ku isonga ry’abayoboye imyigaragambyo yamagana abategetsi b’Igihugu cye. Ashinja ishyaka rya Leta ya Putine ubujura no kunyunyuza amaraso y’Abarusiya n’ibindi bibi.

Source:BBC

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5851 Posts

Politiki

4102 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga