Nyuma yo gutandukana n’abakinnyi b’inkingi ya mwamba ndetse n’umutoza w’umunya Espanye Tony Hernandez, Ikipe ya Mukura Victory Sports kuri uyu wa Kabiri imaze gusinyisha umunyezamu Bashunga Abouba.
Bashunga w’imyaka 25 yagiye muri Buildcon FC muri Nyakanga 2019 nyuma y’uko yari yayigarutsemo avuye muri Bandari FC mu cyiciro cya mbere muri Kenya, aho yagiye asanga abasore b’abanyarwanda barimo David Nshimiyimana wakiniye Mukura.
Bashunga Abouba yasinyiye Mukura Victory Sport kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2020 nyuma yo kumara iminsi avuye muri Zambia aho avuga ko ubuzima butari bumeze neza bitewe n’ibibazo by’ubukungu iyi kipe yahuye nabyo mu bihe bya COVID-19.
Bashunga Abouba wazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC , yanakiniye amakipe nka Gicumbi FC, Bandari FC yo muri Kenya, ndetse na Rayon Sports yamenyekaniyemo cyane. Uyu munyezamu aje asanga Bikorimana Gerard ugomba guhanganira umwanya na Bashunga wigeze kugira ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports.
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza