Beralus: Umugore utavuga rumwe n’ubutegetsi yafatiwe k’umupaka wa Ukraine ahunze igihugu

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Beralus Maria Kolesnikova, yafatiwe ku mupaka wa Ukraine ubwo yageragezaga kwinjira muri Ukraine mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe imipaka ya Beralus, nyuma y’umunsi umwe y’uko abo bafatanije bavuga ko yafatiwe mu muhanda n’abagabo bambaye mask.

Urugendo rwe rwerekeza muri Ukraine ntabwo rwamugendekeye neza Nyuma yaho ibitangazamakuru bimwe na bimwe byabanje kuvuga ko yanyuze ku mupaka, ikintu abashinzwe imipaka ku mpande zombi bahakanye bivuye inyuma.

Kuri uyu wa mbere, umutwe w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi wari wavuze ko abagabo batamenyekanye bajyanye Kolesnikova mu mujyi wa Minsk rwagati bamujyana muri minivani, mu gihe abandi barwanashyaka babiri baburiwe irengero.

Urwego rushinzwe umupaka wa Ukraine ruvuga ko abo barwanashyaka bombi bambutse muri Ukraine mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri.

Kuri telefoni, Anton Bychkovsky, uhagarariye ishami ry’umupaka wa Beralus, yatangarije Reuters agira ati: “Kolesnikova ubu yafashwe, sinshobora kuvuga neza aho ari, ariko yafashwe”.
Yakomeje ati “Yafashwe kubera ko we n’itsinda bari kumwe barenze ku butaka bw’umupaka wa Beralus.” Ibiro ntaramakuru Belta byatangaje ko yarari hamwe n’abandi barwanashyaka babiri binjiye muri Ukraine. Kolesnikova akaba atabonetse kugirango agire ibisobanuro atanga.

Kuri uyu wa kabiri, Belta Agency igerageza gusubiramo amagambo yabashinzwe umutekano bavuga ko uko ari batatu bagerageje kwambuka umupaka mu modoka ya BMW ahagana mu ma saa yine za mu gitondo, ariko imodoka ya Kolesnikova ihita itambuka yihuta cyane nyuma yo gutongana n’ushinzwe umupaka
Belta yagize ati: “Kolesnikova yarari mu modoka mu by’ukuri yihutaga cyane yerekeza ku ruhande rwa Ukraine”.

Nk’uko ibiro ntaramakuru Interfax Ukraine bibitangaza ngo Kolesnikova yashwanyuje pasiporo kugira ngo aburizemo gushaka kumubuza kujya mu gihugu cy’abaturanyi cya Ukraine.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Ukraine, Anton Gerashchenko, kuri Facebook yavuze ko Kolesnikova, yabuze mu masaha 24 ashize, ariko acungiwe umutekano mu buryo nta mpamvu yamwirukana mu gihugu cye.

Kolesnikova, umwe mu bagize akanama gashinzwe guhuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ari mu banyapolitiki batatu b’abagore basigaye muri Beralus bishyize hamwe mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu yo ku ya 9 Kanama kugira ngo bagerageze guhangana n’umukambwe Alexandre Lukashenko uriho.

Abanenga cyane Lukashenko, bavuga ko yagize uruhare runini mu myigaragambyo y’abaturage bashinja Lukashenko kuba yaribye amajwi mu matora.

Lukashenko, umaze imyaka 26 ku butegetsi, ahakana ibyo aregwa kandi ashinja ibihugu by’amahanga gushaka kumuhirika mu mpinduramatwara. Yashinjwe bimwe mu bikorwa byo gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi harimo n’iyicarubozo.

SOURCE: Al jazeera and News Agencies

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →