Umurambo w’umugabo ufite imyaka 33 watoraguwe muri Nyabarongo
Ahagana ku I saa kumi n’imwe z’uyu mugoroba wa tariki 09 Nzeri 2020, mu ruzi rwa Nyabarongo ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali hafi gato n’ikiraro cyambuka kiva kamonyi werekeza Kigali, hatoraguwe umurambo w’Umugabo witwa Bibutsundi Theophile wavutse mu 1987.
Uyu murambo, wakuwemo bigaragara ko utarangirika ariko ufite igikomere mu gahanga ku buryo wagira ngo ni icyuma uyu muntu yatewe cyangwa se ikindi cyamukomerekeje.
Mu kumukura muri Nyabarongo, bamusanganye ikarita ndangamuntu ari yo yatumye amenyekana. Iyi Ndangamuntu yatangiwe mu Karere ka Rutsiro/Mukura.
Ubwo yakurwaga muri Nyabarongo, hari inzego zitandukanye z’umutekano ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, hari kandi n’umukozi w’Ubugenzacyaha-RIB.
Mu bari aha, nta muntu wabashije kumenya uyu Bibutsundi Theophile, uvanyeho ku mumenyera kuri iyi karita Ndangamuntu yasanganwe.
Umunyamakuru wa intyoza.com wageze aho uyu murambo wakurwaga muri Nyabarongo, yasize amaze gukurwamo ariko hagitegerejwe imodoka n’abaganga ngo banafashe abari bavuye gukura uyu murambo mu mazi, ariko kandi n’uyu murambo ujyanwe ahabugenewe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com