Umunyeshuri wo muri Nigeria, Hachimou Abdou, byabaye ngombwa ko afata ubwato ava ku masomo ubwo amazi y’umugezi yatembaga muri Kaminuza mu murwa mukuru Niamey, umwe mu bantu bagera ku 760.000 bahuye n’umwuzure ukabije mu byumweru bishize mu bice bya Afurika y’iburengerazuba no hagati.
Imyizure ikunze kugaragara mu gihe cy’imvura, ariko mu myaka yashize imihindagurikire y’ikirere, iyangirika ry’ubutaka hamwe na gahunda mbi z’imijyi byatumye habaho ibiza kenshi kubera ko imijyi ikura vuba ituma habaho imvura nyinshi.
Burkina Faso, Cameroun, Tchad, Ghana, Niger, Mali, Nigeria, Repubulika ya Kongo na Senegale biri mu byibasiwe cyane muri uyu mwaka, hapfa abantu nibura 111, nk’uko imibare iheruka gutangwa n’ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi ( OCHA) ubigaragaraza.
Amazi ntaragabanuka mu bice bya Niamey, kuva imvura idasanzwe yagwa muri Kanama, yatumye imigezi irenga ku nkombe zayo, isenya amazu agera ku 32.000 na hegitari 5.768 z’ubutaka muri Nigeriya.
Abdou yagize ati: “Ngomba kugera muri kaminuza mfashe ubwato cyangwa nkagenda mu mazi”.
Umyuzure hirya no hino muri Nigeriya kugeza ubu imaze kwibasira abantu bagera ku 333.000. Abantu barenga 188.000 bibasiwe nayo muri Tchad , OCHA iburira ko ibura ry’ibiribwa rishobora guterwa n’ubutaka bwangijwe n’imyuzure.
Umuyobozi wa OCHA muri Afurika y’Iburengerazuba no hagati, Julie Belanger, yatangaje ko hateganijwe kugwa imvura nyinshi, cyane cyane muri Afurika yo hagati, ibintu avuga ko biteye ubwoba.
Ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ibiza, ibura ry’ibiribwa no kwimurwa kwinshi mu turere tumwe na tumwe. Abantu barenga miliyoni 25 bakeneye ubufasha bw’ikiremwamuntu mu gace ka Sahel karimo ihohoterwa, karimo Niger, Tchad na Mali.
Ati: “Benshi muri abo baturage baba mu turere dukunze kwibasirwa n’umwuzure.”Belanger yagize ati:” Indwara zishobora gukwirakwira vuba imyuzure imaze gutuma amazi meza abura n’isuku iba nke.
Source: Reuters
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza