Imodoka zikora kuri Linye Nyabugogo, Ruyenzi Bishenyi zategetswe kugira Hand Sanitizer

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 13 Nzeri 2020 basuye Gare ya Bishenyi bareba uburyo gukaraba intoki nk’imwe mu ngamba zo kwirinda Coronavirus bitubahirizwa. Basabye impinduka z’uko ibintu bisanzwe bikorwa, ariko kandi imodoka za kampuni itwara abagenzi kuri iyi Linye zitegekwa kugira umuti usukura intoki uzwi nka Hand Sanitizer. Bati ” Ni gute moto itwara umugenzi umwe yasabwa uyu muti, imodoka itwara benshi inabafata mu nzira hataba amazi ntiwugire?”

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 12 Nzeri 2020 itangazamakuru rigaragarije uburyo gukaraba intoki nk’imwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus muri iyi gare bitubahirizwa, nyamara aho imodoka zihagurukira Nyabugogo nta mugenzi winjira mu modoka no muri gare adakarabye cyangwa se ngo akoreshe umuti usukura intoki-Hand Sanitizer.

Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ari kumwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi hamwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda ubarizwamo iyi Gare ya Bishenyi, basabye ko ibikoresho bishyirwamo amazi abagenzi bakaraba bigirirwa isuku, amazi akaboneka, buri mugenzi mbere ko yinjira mu modoka akabanza agakaraba cyangwa se agakoresha umuti wabugenewe kuwufite, hanyuma abakorerabushake bakagenzura niba buri wese ugiye mu modoka yabanje gukaraba.

Uretse ibi kandi, buri modoka muzitwara abagenzi dore ko ari na nini zitwara benshi, zasabwe kugira umuti usukura intoki uzwi nka Handi Sanitiser, ku buryo guhera kuri uyu wa Mbere nta n’imwe ikwiye gutwara abagenzi itawufite. Gusabwa uyu muti byari bigiye gutangirira kuzo basanze zipakiye abantu, ariko baroroherezwa kuko basaga nk’abatunguwe, bumvikana ko bitangira kuri uyu wa 14 Nzeri 2020.

Kumva uburemere bwo gusabwa uyu muti kuri buri modoka byabanje kugorana ndetse bamwe mubazikoresha bashaka kumvikanisha ko na RURA ibizi, bituma abayobozi bahamagara muri RURA nayo irabihakana, iti “mubahane”.

Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi avuga ko bitakumvikana uburyo moto itwara umugenzi umwe isabwa kugira uyu muti, ariko imodoka inagenda ifata abantu benshi mu nzira ikaba nta muti nk’uyu wo gusukura intoki ( Hand Sanitiser), kandi ikigenderewe kuri buri wese ari ukwirinda icyorezo no kukirinda abandi, hubahirizwa gahunda za Leta.

Uretse ibyasabwe izi modoka ndetse n’abashinzwe iyi Gare, ku guhindura imikorere mu gutegura amazi abagenzi bakaraba, hanasabwe ko umuntu ushyira amafaranga ku makarita abagenzi bakoresha nawe ashaka ahantu hisanzuye akorera kuko aho aba yicaye horohereza ubucucike bw’abamugana, bikaba byateza ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Aho bashyirira amafaranga ku makarita naho si shyashya mu iyubahirizwa ry’amabwiriza.

Bamwe mu bagenzi, baganiriye n’intyoza.com bavuga ko uko aba bayobozi basuye aha hantu hategerwa imodoka, banakwiye kuza kureba niba koko ibyo basabye byubahirizwa cyane cyane kubyasabwe imodoka( Hand Sanitiser). Ariko kandi bakanasaba ko abakorerabushake bakwiye kuba abambere mu gutanga amakuru y’ibyo baba babonye bitagenda cyangwa se bibangamye kugira ngo bikosorwe hakiri kare kuko bari mu bahirirwa.

Soma hano indi nkuru bijyana: Kamonyi: Zimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19 muri Gare ya Bishenyi ntabwo zubahirizwa

Kuri iyi Linye ya Nyabugogo, Ruyenzi Bishenyi, ikibazo cya Bishenyi gisa n’icyahawe umurongo mu gihe byaba byubahirijwe kuko ibishyirwamo amazi birahari, hasigaye kwita ku buziranenge no kugira umuntu ubyitaho uko bikwiye. Ahakiri ikibazo ni ku Ruyenzi hatagira ahakarabirwa ndetse na Kamuhanda, aho izi modoka zifata abagenzi, bikaba byumvikana ko mu gihe zaba zubahirije ibyo kugira uyu muti usukura intoki byakorohereza abazitwara n’abo zitwara mu kwirinda no kurinda abandi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →