Nyuma yo guta umugore w’isezerano wamurihiye Kaminuza, ati:“Ufite ikibazo ajye mu rukiko”

Nyamabumba Venant atuye mu Mudugudu wa Bukorota, Akagali ka Mbogo, Umurenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara avuga ko nubwo yarihiwe n’umugore we Kaminuza ibyo bitamuha uburenganzira bwo kwitwa Umugore we kuko abona bataberanye. Avuga ko yagannye inkiko agasaba gatanya, ko kandi ushaka kumenya ibirenze yajya I Ndora ku rukiko. Gusa avuga ko gatanya yayihawe hasigaye guteza kashe mpuruza .

Nyamabumba, yasezeranye na Nyandwi Alice mu mwaka w’I 1994 aba bombi bashakana batarize amashuri, ariko Umugabo yarize amashuri abanza gusa, aho yaje gusengera mu itorero ry’Abanglican atangira kwiyegereza Imana, biza kumuhesha amahirwe yo guhabwa ishuri ajya kwigira kuba Pasiteri.

Nyuma yo kuva kwigira ubu Pasiteri nkuko bivugwa n’Umugore we basezeranye mu mategeko yakomeje gukora umurimo w’ubushumba mu itorero ariko aza kugira ingeso mbi z’ubushurashuzi byaje gutuma itorero rimuhagarika.

Umugore wa Nyamabumba yakomeje gukorera urugo mu gihe Umugabo yari yaragiye kwigira ubu Pasiteri, ariko nyuma y’uko itorero rimaze kumutakariza icyizere yasabye ko yakomeza kwiga amashuri akarangiza na Kaminuza, uyu mugore ntiyatindiganyije kumva igitekerezo cy’Umugabo we kuko yahise atangira kumurihira amashuri kugeza aho ageze na Kaminuza aho yize ubuganga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nyandwi Alice, wanzwe n’umugabo amuhora ko batakiberanye.

Nyandwi Alice, avuga ko nyuma y’uko Umugabo we avuye kwiga Kaminuza yaje yarahindutse atangira kumubwira ko bagomba gutandukana (divorce) kuko batakiberanye. Nyamabumba nyuma yo kubwira Umugore we ko batakiberanye bagomba gutandukana yahisemo kwitabaza inkiko ngo zibatandukanye, ariko Umugore avuga ko adashobora gutandukana n’uyu Mugabo kuko amafaranga yose yigiyeho ari ayo yagujije Banki bityo bagomba kuyishyura nk’Umugore n’Umugabo.

Nyamubumba uvugwaho gushaka undi Mugore we yita ko ariwe baberanye abajijwe niba koko yaba yifuza gutandukana n’Umugore we wisezerano, yatangaje ko nta mpamvu nimwe yo kubana n’Umuntu adashaka, ko ariyo mpamvu ikibazo yakijyanye mu rukiko kugirango babatandukanye.
Uyu Mugabo, avuga ko Umugore we adashobotse. Gusa abajijwe icyo batumvikanyeho cyatumye ahitamo kwitabaza inkiko yasubije ko uzababazwa n’uko yasabye ko batandukana azajya mu rukiko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin, avuga ko mu gihe hagize umwe mu bashakanye ushaka ko batandukana hitabazwa inkiko kuko ntawugomba kwizirika ku wundi, avuga ko mu gihe babanye batumvikana bishobora guteza amakimbirane ashobora kuvamo urupfu hagati y’abashakanye.

Nyamabumba afitanye na Nyandwi Alice Abana barindwi, abakobwa bane n’abahungu batatu ariko bose nta n’umwe wize amashuri yisumbuye nyamara Se ni Umuganga, kuri ubu Umugore we akaba yaramaze ku muhunga kuko amuhoza ku nkeke amubwirako azamwica.

Muri raporo ya NISR yiswe ‘Rwanda Vital Statistics Report 2019’ hagaragajwe ko muri gatanya zatanzwe n’inkiko zo mu Rwanda mu mwaka ushize, mu Mujyi wa Kigali hatanzwe gatanya 2400, mu Majyepfo hatangwa gatanya 1989, mu Burengerazuba hatanzwe gatanya 1820, mu Burasirazuba hatanzwe 1482 naho mu Majyaruguru hatangwa gatanya 1250.

Uyu ni umugore bivugwa ko ariwe ukunzwe.

Imibare ya NISR igaragaza ko ufashe gatanya zatanzwe mu 2019 ukagereranya n’imiryango yashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko uwo mwaka, wavuga ko nibura mu miryango 100, imiryango 18.4 yatandukanye.

Soma hano inkuru bijyanye: Yishyuriye umugabo we kaminuza, ayirangije amwitura ku mubwira ko batakibanye

Imibare yakusanyijwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inzego z’ibanze igaragaza ko uwo mwaka hashyingiwe imiryango 48526 mu buryo bwemewe n’amategeko.
Imibare igaragaza ko gatanya nyinshi zatanzwe zaturutse ku kuba hari abashakanye bataye ingo mu gihe cy’amezi 12, guhozwa ku nkeke, gucana inyuma n’ibindi.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →