• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa
30/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
30/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
30/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi

Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya ngo agiye gusubira mu gihugu

Umwanditsi
September 16, 2020

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’Uburusiya Alexei Navalny, nyuma yo kwitabwaho n’abaganga aho yari arwariye mu gihugu cy’Ubudage, agiye gusubira mu gihugu cye nkuko byatangajwe n’umuvugizi we.

Anyuze ku rubuga rwe rwa Twitter, Kira Yarmysh yanditse ati: “Ni ibintu bintangaza igituma hari ababa biyumvira ukundi”.

Ku ruhande rwe, Bwana Navalny nawe yerekanye ishusho/video ye ku rubuga rwa Instagram, ubwa mbere kuva ahawe uburozi, avuga ko ahumeka neza atarinze gufashwa n’ibyuma.

Ubuzima bwe bwageze kure ndetse hafi no gupfa kuko yageze no muri Koma nyuma y’aho ubwo yari mu ndege ava mu karere ka Siberia ku wa 20 z’ukwezi kwa Munani uyu mwaka wa 202 byavuzwe ko yahawe uburozi bwo mu bwoko bwa Novichok, aho yahise yihutanwa mu bitaro Charité byo mu mujyi wa Berlin mu Budage.

Abasanzwe bakorana na Alexei, bavuga ko yahawe ubwo burozi ku itegeko rya Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, ibyamaganiwe kure n’ibiro bye bivuga ko Uburusiya nta ruhare rubifitemo.

Umugore Yarmysh umuvugizi wa Navalny ati: “Umwanya wose mu gitondo cy’uno munsi Abanyamakuru bakomeje bambaza ngo ‘nibyo koko ko Alexie ategura gusubira mu Burusiya’? Nsubiye kubimenyesha buri wese: nta yindi nzira yigeze yiyumvirwa”.

Iri tangazo ryaje haciye akanya gato Bwana Navalny yanditse ubutumwa bwiwe kuri Instagram. Yanditse ati: “Ndabaramutsa, uyu ni Navalny. Ndabakumbuye cyane. N’ubu nta kintu kinini kirahinduka, ariko ejo nashoboye guhumeka njyenyine umunsi wose. Nta kintu nifashishije, byaranshimishije cyane”.

Hanze y’ibitaro arimo kuvurirwamo, hari abapolisi bakeya, nk’uko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC wari uhari. Avuga ko ku bwinjiriro hari abapolisi babiri bafite imbunda, hamwe n’imodoka y’igipolisi ihamaze igihe.

Hari amakuru atangazwa n’ibinyamakuru by’ubudage ariko ataremezwa neza, avuga ko hanze y’icyumba arwariyemo haba hari imirongo y’abapolisi, kandi ko n’igitanda cye ngo cyaba gicungiwe umutekano.

Hagati aho, nkuko BBC ibitangaza, Uburusiya bwanze umubonano hagati ya Bwana Navalny na Bwana Putin, mu gihe uyu munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe yaramuka akize. Ibiro ntaramakuru bya Interfax bisubiramo amagambo y’umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu Dmitry Peskov avuga ati: “Ntitubona akamaro k’uwo mubonano, rero nizeye ko umubonano nk’uwo utazabaho”.
Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5899 Posts

Politiki

4150 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1024 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga