Guverineri wa leta ya Kaduna muri Nigeria yemeje itegeko ryo Gushahura/Gukona abagabo

Guverineri wa leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria yashyize umukono ku itegeko riteganya ibihano bikomeye ku bagabo bahamwe n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu. Uhamwe n’icyaha ni ugushahurwa/Gucibwa ubugabo(amabya).

Iri tegeko ryashyizweho umukono na Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai, riteganya gukuraho udusabo tw’intanga-ngabo(amabya) ndetse n’igihano cy’urupfu ku bahamwe no gufata ku ngufu abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 14 y’amavuko.

Mu gihe uwafashwe ku ngufu afite imyaka irenga 14, itegeko riteganya ko uwahamwe no kumufata ku ngufu acibwa udusabo tw’intanga ndetse agafungwa burundu.

Ab’igitsina gore bakuze bahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana bazajya bakatwa uduheha dutwara intanga-ngore (fallopian tubes) ndetse bahabwe igihano cy’urupfu.

Mu gihe uwafashwe ku ngufu atagejeje ku myaka 14 y’amavuko, hazajya hacyenerwa na raporo yo kwa muganga kugira ngo ishimangire ibyo birego byo gufatwa ku ngufu.

Abafata abana ku ngufu bazajya banashyirwa mu gitabo cyabugenewe kandi banatangazwe mu bitangazamakuru.

Mu butumwa yatangaje kuri Twitter ejo ku wa gatatu tariki 16 Nzeri 2020 ku masaha y’umugoroba, Guverineri Nasir Ahmad el-Rufai yemeje ko koko yashyize umukono kuri iryo tegeko.

Mu cyumweru gishize, abadepite bo muri leta ya Kaduna bari batoye bemeza uwo mushinga w’itegeko. Ubu Kaduna niyo leta yonyine mu zigize Nigeria ifite itegeko nk’iryo rihana icyaha cyo gufata ku ngufu.

Mu mezi macye ashize, BBC itangaza ko muri Nigeria hakomeje kubaho ibikorwa bya rubanda n’ubukangurambaga bwo kwamagana gusambanya ku ngufu. Nubwo hari benshi batawe muri yombi bacyekwaho icyo cyaha, byemezwa ko ikigero cy’abo gihama kikiri hasi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →