Perezida Nguesso: “Naganiriye na perezida w’ejo hazaza wa AU ku bibazo bikomeye bya politiki,….”
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Nzeri 2020, Perezida Sassou Nguesso yagarutse i Brazzaville. Mbere gato yo kugaruka kwe, yavuganye na Félix Tshisekedi ku ngingo nyinshi.Ati: “Naganiriye na perezida w’ejo hazaza h’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika ku bibazo bikomeye bya politiki, ubukungu n’imibereho (…).
Nka Perezida wa Komite Nkuru y’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, naganiriye na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku bibazo bikomeye nk’amakimbirane yo muri Libiya ”, ibi bikaba byavuzwe n’umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi ya Repubulika. Yavuze ko umubano ibihugu byombi bifitanye ari intangarugero
Aba bagabo bombi bavuze kandi ku mushinga w’ikiraro cya gari ya moshi uhuza Kinshasa na Brazzaville. Félix Tshisekedi yavuze ko kuyishyira mu bikorwa biterwa n’ibisabwa na DRC.
Yashimangiye akamaro ko kurangiza icyambu cy’amazi maremare kuri Banana. Kuri we, “Umwe ntazagenda adafite undi”.
Ni ku nshuro ya kane Abakuru b’ibihugu byombi bahuye mu nama, kuva muri Mutarama 2019. Sassou Nguesso yari i Kinshasa iminsi ibiri. Impamvu nyamukuru yamusuye ni iz’umuryango.
Source: actualite.cd
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza