Kuri uyu wa gatatu, Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yoherereje Yoshihide Suga ubutumwa bw’ishimwe ku itorwa rye rya minisitiri w’intebe w’Ubuyapani. Mu butumwa bwe, Xi yerekanye ko Ubushinwa n’Ubuyapani ari abaturanyi b’inshuti, kandi ko ari ibihugu by’ingenzi muri Aziya ndetse no ku isi.
Xi yavuze ko guteza imbere umubano w’Ubushinwa n’Ubuyapani bigaragaza umutekano urambye n’ubufatanye bw’ubucuti bidakorera inyungu z’ibanze z’ibihugu byombi gusa, ahubwo binagira uruhare mu mahoro, umutekano n’iterambere muri Aziya ndetse no ku isi.
Yasabye ko impande zombi zubahiriza amahame yashyizweho mu nyandiko enye za politiki hagati y’Ubushinwa n’Ubuyapani ndetse n’amasezerano agenga amahame ane, kandi agateza imbere kubaka umubano w’ibihugu byombi uhuza n’ibikenewe mu gihe gishya, bityo nko guha inyungu ibihugu byombi n’abaturage babyo no gutanga umusanzu mwiza mu kubungabunga amahoro ku isi no guteza imbere iterambere rusange.
Kuri uyu munsi, Minisitiri w’Ubushinwa Li Keqiang na we yashimye Suga kuba yaratorewe kuba minisitiri w’intebe w’Ubuyapani.
Li mu butumwa bw’ishimwe yavuze ko Ubushinwa bwiteguye gukorana n’Ubuyapani mu gushimangira ubufatanye bwa gicuti n’ubufatanye bufatika mu nzego zose, kandi bugahuriza hamwe iterambere rishya kandi rinini mu mibanire y’ibihugu byombi.
Source: Xinhua
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza