Muri Lesbos, abapolisi bakuye impunzi mu mihanda bazijyana mu nkambi nshya

Kuri uyu wa kane tariki 17 Nzeri 2020, abapolisi bo mu Bugereki batangiye kwimura bamwe mu bihumbi by’impunzi zashyizwe mu muhanda n’umuriro muri Moria, aho bashyizwe mu nkambi nshya “by’agateganyo”. basezeranyije ONU na Athene, bavuga ko Pasika ari igihe ntarengwa cyo kubimura. abajyanywe bunyago bava ku kirwa cya Lesbos.

Umunyamakuru wa AFP yavuze ko mu gitondo cya kare, abantu magana batonze umurongo imbere y’inkambi nshya.

Umuryango ku muryango, imifuka mu ntoki, bamwe bafite abamugaye, abandi bakurura ibisanduku byuzuye ibintu, impunzi zinjira mu nkambi, aho bose bagomba kwipimisha Covid-19. Igikorwa cyatangiye ahagana saa 07h00 ku isaha yaho (04:00 GMT) kuri uyu wa kane.

Abapolisi bari bahari nyuma yo gutangira Abaganga batagira umupaka ndetse n’itangazamakuru, bazengurutse amahema, maze babajyana mu nkambi nshya yubatswe vuba. nyuma yumuriro wibasiye iyi nkamni mu cyumweru gishize.

Minisitiri w’uburinzi bw’abaturage Michalis Chryssohoïdis wari uhari mu gihe icyi gikorwa cyabaga yavuze ko Kugeza ubu, abantu igihumbi bimuriwe mu nkambi nshya muri iki gikorwa, akomeza avuga ko iki gikorwa ari ubutabazi kandi ko gikomeza.

Nk’uko byatangajwe n’umukozi muri Minisiteri ishinzwe abinjira n’abasohoka, muri iki gihe abantu 2.800 bari muri iyi nkambi, harimo n’abimukira binjiye ku bushake mu minsi yashize.

Abapolisi b’abagore bagera kuri 70 bitabiriye iki gikorwa. Amashusho yashyizwe ahagaragara na polisi yerekana abapolisi b’igitsina gore bambaye imyenda y’umweru baganira n’imiryango hamwe n’abagore b’impunzi.

Kuva inkongi y’umuriro muri Moria yakwaduka, aho impunzi zigera ku 13.000 zabaga mu buzima bubi, abantu ibihumbi n’ibihumbi bari batuye mu icumbi ry’agateganyo ku mfuruka z’imihanda abandi barara muri parikingi za Supermarket.

Intego y’iyi nkambi nshya “y’agateganyo”, abayobozi basezeranije, ni uko impunzi “zishobora kugenda buhoro buhoro kandi zituje ziva muri icyo kirwa zerekeza muri Athene” cyangwa “gutuzwa ahandi”, nk’uko Komiseri Mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi mu Bugereki, Philippe Leclerc, wasuye Lesvos yabitangaje ku munsi wo kuwa gatatu.

Michalis Chrysochoidis yavuze ku ruhande rwe ko “kimwe cya kabiri” cy’abari mu buhungiro bashobora kuva muri Lesbos “kuri Noheri abandi bakahava kuri Pasika.
Source: AFP

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →