• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Raporo nshya ya UN yatakarije icyizere abategetsi b’u Burundi

Umwanditsi
September 18, 2020

Raporo nshya ya komisiyo ya ONU/UN ikora iperereza ku Burundi, abayikoze bayimuritse uyu munsi tariki 17 Nzeri 2020, bavuze ko ibyo babonye bituma “nta cyizere bafitiye ubutegetsi bushya” ko habaho impinduka mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Iyi komisiyo y’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu ivuga ko yarebye ibyabaye mu Burundi kuva mu kwa gatanu mu 2019, “cyane cyane ibyabaye mu rugendo rw’amatora yo mu kwa gatanu 2020”.

Iyi raporo ivuga ko habaye ubwicanyi, iyicarubozo n’ihohotera rishingiye ku gitsina, kunyuruza abantu, kubuza abantu uburenganzira bw’ibanze, n’ibindi ivuga ko byakozwe ku mpamvu za politiki.

Umuvugizi wa leta y’u Burundi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ntacyo avuga kuri iyi raporo nshya, yo ivuga ko leta ari yo yabazwa ibi bikorwa byahonyoye uburenganzira bwa muntu.

Mu kiganiro cyo kugaragaza iyi raporo, Doudou Diène ukuriye iriya komisiyo yavuze ko ikibateye inkeke ari uko abaregwa ibyo byaha bagihari.

Bwana Diène ati: “Ikiduhangayikishije ni uko abantu bagiye bakora ibyo bagihari, kandi ubu bahawe imyanya ikomeye kurushaho, ntituvuze ko bazabikomeza ariko ni ikintu gihangayikishije”.

Bwana Diène avuga ko “ikindi gikomeye” ari uko “tutigeze tubona igikorwa na kimwe cyo gukurikirana cyangwa guhana” abakomeje kuvugwa muri ibi bikorwa.

Raporo y’iyi komisiyo ivuga ko yavuguruye urutonde rw’abaregwa ibyaha ku nyoko muntu “badatangajwe aha mu kubahiriza uburenganzira bwo kwitwa umwere mbere yo guhamwa n’icyaha”.

Iyi raporo ivuga ko “abakoze ibyo byaha”, “bishobora guhanwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha nubwo u Burundi bwaruvuyemo”, cyane cyane ari “Imbonerakure, abategetsi bamwe, abapolisi n’abakozi b’urwego rw’iperereza.”

Iyi komisiyo itemerewe gukorera iperereza ryayo mu Burundi, ivuga ko abakozi bayo bamwe bakusanyije amakuru bari muri Tanzania, mu Rwanda na Uganda.
Ivuga ko yakoze ibiganiro imbona-nkubone cyangwa n’iyakure, n’abantu bagera kuri 300 barimo abakorewe amabi, n’abandi bahamya ibyabaye bari mu Burundi cyangwa mu bindi bihugu.
Iyi komisiyo ariko ivuga ko ingamba zo kurwanya Covid-19 zashyizweho na bimwe mu bihugu zatumye hari ahantu hamwe na hamwe abayigize bagombaga kujya batageze.
Raporo y’iyi komisiyo yasohotse mu 2019, yamaganywe na leta y’u Burundi yavuze ko “yuzuyemo ibinyoma” kandi “ifite impamvu za politiki”.

Iyi raporo y’uyu mwaka itanga inama 16 leta nshya y’u Burundi ikwiye gukora mu kwita ku burenganzira bwa muntu.

Izo zirimo;
• Kurekura abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru bafunzwe
• Kubaha uburenganzira bw’abatavuga rumwe na leta
• Kubaha ibyo bemeye mu kubahiriza uburenganzira bw’abagore n’abana
• Kubuza Imbonerakure gukoresha ububasha bw’inzego z’umutekano no guhana abazigize bakora ibyaha nk’ibyo
• Guhagarika kwinjiza abana mu Imbonerakure no gusenya umutwe w’abana w’ishyaka CNDD-FDD witwa ‘Ibiswi vy’inkona’.

Mu kwezi kwa gatandatu atangira imirimo ye, Perezida Evariste Ndayishimiye yizeje leta “yubahiriza ukwishira n’ukwizana kwa bose no kubahiriza uburenganzira bwa buri wese.”
Komisiyo ya UN muri iyi raporo yayo nshya yasabye imitwe yitwaje intwaro irwanya leta y’u Burundi kureka guca mu nzira y’imirwano.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga