• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
18/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
18/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
18/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Perezida Donald Trump yohererejwe ibaruwa irimo uburozi

Umwanditsi
September 20, 2020

Ubutumwa burimo uburozi bwa ‘ricin’ bwari bwohererejwe Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwafashwe mbere yuko bugera mu biro bye bya White House, nkuko abategetsi babibwiye ibitangazamakuru.

Abategetsi bavuze ko iyo baruwa yatahuwe mu ntangiriro y’iki cyumweru ubwo yari igeze ahagenzurirwa amabaruwa ajyanwe muri White House. Bavuze ko ubwo burozi bwasanzwe imbere mu ibahasha (enveloppe) bwatahuwe ko ari ‘ricin’, uburozi karemano busangwa mu ntete z’ikimera cya ‘castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono.

Urwego rw’ubutasi imbere muri Amerika (FBI) n’umutwe ushinzwe kurinda abategetsi bakuru barimo gukora iperereza ngo bamenye aho ubwo butumwa bwaturutse ndetse no kumenya niba hari ubundi bwaba bwoherejwe hifashishijwe iposita y’Amerika.

Mu itangazo FBI yahaye televiziyo CNN kuri uyu wa 19 Nzeri 2020, yagize iti: “Kuri ubu nta nkeke izwi biteye ku mutekano wa rubanda”.

Umutegetsi umwe yabwiye ikinyamakuru The New York Times ko abakora iperereza bemeza ko ubwo butumwa bwaturutse muri Canada. Amakuru avuga ko kuba burimo uburozi bwa ‘ricin’ byemejwe na FBI.

Ejo ku wa gatandatu, polisi ya Canada yavuze ko irimo gukorana na FBI mu iperereza ku “ibaruwa icyemangwa yoherejwe muri White House”.

Uburozi bwa ‘ricin’ buboneka hamaze gutunganywa intete z’ikimera cya ‘castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono.

Burica kuburyo iyo ubumize, ugahumeka umwuka wabwo cyangwa ukabuterwa mu mubiri, butera isesemi, kuruka, kuva amaraso imbere mu mubiri ndetse bikarangira ingingo z’umubiri ziretse gukora.

Nta muti uriho uzwi uvura uwahawe ubwo burozi. Iyo umuntu ahawe ubu burozi bwa ‘ricin’, ashobora gupfa hagati y’amasaha 36 na 72, bitewe n’ingano y’ubwo yahawe, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC).

Ikigo CDC cyavuze ko ubwo burozi – bwagiye bukoreshwa mu bitero by’iterabwoba – bushobora gukorwamo intwaro ikoze mu ifu, mu mwuka cyangwa mu ntete. Mu bihe byashize nkuko BBC ibitangaza, ibiro bya White House n’izindi nyubako zimwe za leta zagiye zigambirirwa mu bitero byifashishije uburozi bwa ‘ricin’.

Intete z’ikimera cya ‘castor cyo mu bwoko bw’ikibonobono’, zikorwamo ubwo burozi bwa ‘ricin’.

Mu mwaka wa 2014, umugabo wo muri leta ya Mississippi yakatiwe n’urukiko gufungwa imyaka 25 ahamwe n’icyaha cyo kohereza amabaruwa asize ifu y’uburozi bwa ‘ricin’ ayoherereza Barack Obama wari Perezida w’Amerika ndetse n’abandi bategetsi.

Imyaka ine nyuma yaho, mu 2018, uwahoze mu ngabo z’Amerika zirwanira mu mazi yarezwe kohereza amabaruwa arimo ubwo burozi ayoherereza ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika bya Pentagon n’ibiro bya perezida bya White House.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga