Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020 mu busitani buri mu marembo y’Ikigo Nderabuzima cya Karama mu Karere ka Huye, habonetse umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize habonetse undi mubiri.
Uwo mubiri wabonetse ahagana saa Mbiri kuri uyu wa Mbere mu Murenge wa Karama ubwo hasubukurwaga igikorwa cyo kubaka ubukarabiro kugira ngo abantu binjira muri icyo Kigo Nderabuzima bajye babanza gusukura intoki nk’imwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, yabwiye IGIHE ko bahise bafata umwanzuro wo gukuraho ubwo busitani bwose kugira ngo bashakishe niba hari indi mibiri yaba yarahashyizwe.
Ati “Mu cyumweru gishize habonetse umubiri umwe, uyu munsi habonetse undi. Twahise dufata icyemezo cyo gukuraho ubwo busitani bwose ngo turebe ko hari indi mibiri irimo”.
Kabalisa yasabye abaturage bafite amakuru y’ahantu hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye hiciwe abatutsi benshi barimo n’abari bahahungiye baturutse mu bice bitandukanye birimo no mu Karere ka Nyaruguru.
Source:Igihe
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza