• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
15/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
15/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
15/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

Umugore ukekwaho koherereza Perezida Donald Trump uburozi yatawe muri yombi

Umwanditsi
September 21, 2020

Umugore ukekwaho kohereza ibaruwa irimo uburozi kuri Perezida Donald Trump wa Amerika yafashwe agerageza kwinjira muri Amerika avuye muri Canada nk’uko abashinzwe umutekano babitangaje. Bavuga ko uwo mugore utatangajwe umwirondoro yari afite imbunda ubwo yafatwaga.

Biteganyijwe ko abashinjacyaha b’i Washington DC bamurega ibirego bitandukanye. Mu cyumweru gishize, nibwo abashinzwe umutekano bafashe ibaruwa yohererejwe Donald Trump irimo uburozi bwo mu bwoko bwa “ricin”, bakomeza iperereza kuko bakekaga ko yavuye muri Canada.

Televiziyo ya CNN isubiramo ibyavuzwe n’umwe mu bamenyereye iperereza, avuga ko iyo baruwa yaturutse ahitwa St. Hubert muri Quebec irimo uburozi karemano buba mu ntete z’ikimera cya ‘castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono.

Ubusanzwe ibyohererejwe ibiro bya perezida wa Amerika bibanza kugenzurwa no gutoranywa mbere y’uko bigera muri White House. Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 20 nzeri 2020, umuvugizi mu biro bya FBI i Washington yemeje ifatwa ry’uwo mugore, kandi ko iperereza rikomeje.

Hari gukorwa iperereza ku bundi butumwa busa n’ubu bwoherejwe ahantu hatandukanye muri leta ya Texas, bivugwa ko bwavuye ku muntu umwe muri Canada.

“Ricin” ni uburozi bukaze buvanwa muri kiriya kimera bwagiye bukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Ni uburozi bushobora gukoreshwa nk’ifu itumuka, nk’intete zifatanyije, cyangwa nka aside. Uwo ubu burozi bugezemo bumutera isesemi, kuruka, no kuvira imbere mu gifu no mara bigatera umwijima n’impyiko guhagarara, umuntu agapfa.

Ubu burozi bucye cyane ku kigero cya 500 micrograms, ikigero kingana n’umutwe w’intete, bushobora kwica umuntu mukuru, ndetse nta muti uriho uzwi wabwo. “Ricin” nkuko BBC ibitangaza, ni uburozi bushobora gutunganywa no kuboneka mu buryo bworoshye, gusa abahanga bavuga ko bushobora gukoreshwa cyane ku bantu bacyeya kurusha uko yaba intwaro yo kurimbura imbaga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga