Breaking News: Komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Sadate Munyakazi ikuweho

Kuri uyu wa 22 Nzeri 2020, habaye inama yahuje minisiteri ya Sport, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwari buyobowe na Munyakazi Sadate ndetse n’uruhande rutavuga rumwe na Sadate, hagamijwe kuganira no gufata umwanzuro ku bibazo byari bimaze igihe muri iyi kipe ifite abakunzi benshi mu gihugu.

Ni inama yari itegerejwe n’abafana ba Rayon Sport nyuma y’igihe bifuza ko Munyakazi Sadate arekura iyi kipe. Kuri ubu amakuru aturuka mu nama yabaye kuri uyu wa kabiri akaba yemeje ko uyu mugabo wari umaze umwaka umwe ayobora Rayon Sports ayitanga hakazafatwa iyindi myanzuro hagamijwe kureba ugomba kuyobora iyi kipe.

Mu byishimo byinshi byagaragajwe n’abafana mu mpande zose z’igihugu bishimira umwanzuro wa minisiteri wo gukura Sadate k’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport, umufana witwa Yves Manzi yatagaje ko kuva ku buyobozi bwa Rayon kuri Sadate ari nko kuvuka bwa kabiri.

Ministeri yasabye imboni za Rayon gutanga amazina yabo babona bayobora iyi Ekipe imaze igihe mu kaduruvayo ko kutumvikana kwa bamwe mu ba Rayon ndetse n’ubuyobozi bwariho burangajwe imbere na Sadate.
Source:B&B FM UMWEZI

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →