Haribazwa byinshi ku iburanishwa rya Kabuga Felicien, ubuzima bwe n’izabukuru

Kuri ubu impaka ni nyinshi bamwe baribaza niba Kabuga Felesiyani azajyanwa Arusha ? Cyangwa se na najyayo niba azaburana urubanza kugera ku musozo warwo kubera ubusaza bw’izabukuru ndetse n’uburwayi yifitiye.

Umwe mu bunganizi mu byamategeko ba Kabuga Felicien, Me Laurent Bayon yemeza ko gukura Kabuga mu bufaransa bishira ubuzima bwe mukaga.

Me Laurent Bayon yagize ati” Koherezwa Arusha n’uburyo bw’imifungirwe, ntibyatuma ubuzima bwa Kabuga butera kabiri cyangwa se ngo urubanza ruburanishwe kugera kumusozo”.

Ku wa 27 Gicurasi 2020 nibwo umwanzuro w’umucamanza William H.Sekule yategetse ko “Bwana Kabuga Felesiyani agomba koherezwa Arusha nk’uko itegeko riteganya ko abaregwa bose bashyiriweho impapuro za ICTR/TPIR barimo na Kabuga ko bafashwe bagomba gufungirwa ndetse bakanaburanishirizwa ku ishami ry’urwego riri Arusha muri Tanzaniya.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, habaye ibikorwa byinshi byo gutambamira ko urubanza rwabera Arusha muri Tanzaniya ariko byose byarangiye umwamzuro ufashwe ari uwo kumwohereza nubwo magingo aya bitarakorwa.

Kabuga n’abamwunganira bajuririye iki cyemezo, bahita basaba ko yaburanishwa n’ubutabera bw’u Bufaransa. Ni mu gihe n’ubushinjacyaha na bwo bwashakaga ko yoherezwamu Buholandi aho kujyanwa Arusha.

Kugeza ubu, abatari bacye baribaza azajyanwa he, ntazajyanwa? Ukuri kuzagaragara nyuma y’icyemezo cy’urucyiko Rusesa imanza rw’u Bufaransa giteganyijwe ku wa 30 Nzeri 2020.

Nubwo ntawe uzi igihe Kabuga Felesiyani azapfira kubera ubusaza n’uburwayi bwe, kuri IBUKA yo nk’ihuriro ry’imiryngo y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bavuga ko niyo yapfa ataraburanishwa ubutabera baba baramaze kububona kuko ari muri gereze.

Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →