Mali: Bah N’daw niwe wagenywe nk’umukuru w’igihugu

Agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi muri Mali kashyizeho Bah N’Daw wahoze ari minisitiri w’ingabo ngo ayobore leta y’inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18 ari imbere.

Aka gatsiko kashinzwe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi ku wa 18 z’ukwa munani 2020. Umukuru w’aka gatsiko, koloneli Assimi Goita, yagizwe icyegera cy’umukuru w’igihugu wa leta y’inzibacyuho.

Mu biganiro byabaye mu cyumweru gishize bakaba barumvikanye ibigomba kuranga umukuru wa leta y’inzibacyuho. Bimwe muri byo, ni uko aba avuka muri Mali, afite imyaka hagati ya 35 na 70, kandi akaba ari indakemwa akaba kandi atarigeze akurikiranwa n’ubutabera. Kimwe n’abandi bayobozi bakuru ba leta nabo bagomba kurangwa n’iyi myitwarire.

Mu ihuriro rya 57 ry’abakuru b’ibihugu b’umuryango w’ibihugu by’akarere k’uburengerazuba i Niamey muri Niger ku wa 07/09, ECOWAS/ CEDEAO yari yahaye ako gatsiko itariki ntarengwa ya 15 Nzeri ko kaba kahaye ubutegetsi umusivire kugira ngo ayobore leta y’inzibacyuho.
Source:BBC

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →